SCSc

Igiciro cya lisansi na mazutu cyakomeje kwiyongera

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri Peteroli cyakomeje kwiyongera ugereranyije n’ibyari bisanzweho.

RURA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,862 ivuye kuri Frw 1,803; ibisobanura ko yiyongereyeho Frw 59.

Ibi kandi bivuze ko byibura mu mezi ane ashize Lisansi yiyongereyeho Frw 229.

Mazutu ku rundi ruhande yageze kuri Frw 1,808 ivuye kuri Frw 1,757; ibisobanura ko yo yiyongereyeho Frw 51.

Ibiciro bishya byashyizweho bizatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda “ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange, hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”

Ibiciro bishya byashyizweho byitezwe ko bigomba kumara amezi abiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *