Igihe bisi nshya zitwara abagenzi zizabonekera cyegejwe inyuma ho amezi ane

Minisiteri y’ibikorweremezo (MININFRA) ifite gutwara abagenzi mu nshingano, yahinduye igihe bisi nshya zitezweho gukemura ikibazo cy’umubyigano muri za gare zo mu mujyi wa Kigali zizabonekera, icyegeza inyuma ho amezi ane.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye uwo munsi, bisi zirenga 300 zizaba zaraguzwe, zarongerewe mu mihanda iri mu mujyi wa Kigali.

Uwase yagize ati: “Mu gihe kidatinze, mu mujyi wa Kigali by’umwihariko, turaba twongeyemo imodoka zirenga 300. Ubu twatangiye gushaka aho tuzigura ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse. Dukoranye na Minisiteri y’imari, twese dufite ayo mafaranga, ikibura gusa ni ukuzitumiza, hanyuma zaza zigakoreshwa n’abo bantu batwara ibintu n’ibintu.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura neza igihe ntarengwa cyo kuba izi bisi zizaba zarabonetse. Ati: “Navuga ko mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kugura imodoka, hari aho zikorerwa, hari ukuzizana, na byo bifata umwanya. Ariko iyi gahunda iri gukorwaho rwose, iri hafi kurangira.”

Gusa, igihe ntarengwa (tariki ya 27 Gicurasi 2023) cyageze nta bisi n’imwe iragurwa, kandi ikibazo cy’ubucucike muri gare zo mu mujyi wa Kigali kiracyahari, kiragenda gifata intera.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Nsabimana Ernest, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu kuri yu wa 27 Gicurasi, yatangaje ko gushaka bisi bitwara igihe kinini, asezeranya Abanyarwanda ko 105 za mbere mu zirenga 300 basezeranyijwe zizaboneka mu mezi ane ari imbere.

Minisitiri Nsabimana yagize ati: “Ntabwo ari ikintu ugenda ngo uhite uterura, niba ushaka bisi 100, nawe utanga commande, zikaba zakorwa, tukaba twizera ko ngira ngo mu cyumweru gishize hari team yari yagiye mu nganda zikora bisi, cyane cyane ireba quality ziberanye n’umujyi wa Kigali.”

Yakomeje ati: “Mu cyumweru gishize ako kazi team yarakarangije, ubu tukaba tugeze kuri etape y’uburyo izo bisi zakorwa mu buryo bwihuse, zikishyurwa, zikaza. Gukora bisi ntabwo ari ikintu ugenda ngo uhite ukora none aha ngaha,…Turabona izo bisi 105 byibuze icyiciro cya mbere cyazo nko mu mezi ane zishobora kuba zigeze hano.”

Imodoka nke ni zo zituma abagenzi bamara umwanya munini bategereje aho ziparika, abandi bakarara amajoro batonze imirongo, babuze izibatwara. Ni kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye abakorera ingendo muri uyu mujyi kuko ahanini kinabangamira ibindi bikorwa byabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *