Igihe Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), kuri uyu wa Gatatu cyongereweho amezi atandatu.
Umwanzuro wo kongerera izi ngabo igihe zizamara muri Congo wafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Bujumbura.
Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente wari uyihagarariyemo Perezida Paul Kagame.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Dr William Ruto wa Kenya ni bo bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama; mu gihe abandi b’ibihugu bitanu bari bahagarariwe.
Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama uvuga ko igihe Ingabo za EAC zizamara muri RDC cyongereweho amezi atandatu, kugeza ku itariki ya 08 Nzeri 2023.
Undi mwanzuro byamenyekanye ko wafatiwe muri iyi nama ni uw’uko EAC igomba kohereza muri RDC intumwa zo gutunganya Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, kugira ngo kizahurizwemo abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ingabo za EAC zongerewe igihe zizamara muri Congo, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’iki gihugu yari yarakunze kuzinenga umusaruro muke.
Ni Tshisekedi waherukaga gutangaza ko nta gihindutse izi ngabo zishobora kuba zamaze kuva ku butaka bw’igihugu cye bitarenze mu kwezi kwa Kamena; mu gihe zaba zanze kwisubira ngo zijye mu mirwano na M23.
Mu gihe izi ngabo zari kuba zivuye muri RDC, byari byitezwe ko zisimburwa n’iz’umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Ni SADC iheruka kwemerera Tshisekedi kumwoherereza Ingabo zo gufasha Congo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwayo, irimo n’uwa M23.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba icyemezo cyo kongera Manda y’Ingabo za EAC muri Congo cyaba cyaburijemo icya SADC cyo kuhohereza izayo; gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC aheruka gutangaza ko nta gihindutse Ingabo za ZADC zizinjira ku butaka bwa kiriya gihugu hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Kamena.


