Igihugu cya Niger cyahagaritse ubufatanye bwose cyari gifitanye na OIF

Igihugu cya Niger cyahagaritse ubufatanye bwose bwacyo n’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nk’uko abayobozi bacyo b’abasirikare batangaje mu gihe kigenda kandi gicana umubano buhoro buhoro n’u Bufaransa bwahoze bugikolonije.

Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ukuboza, Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi muri Niger kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko uyu muryango w’ibihugu 88 ukoreshwa n’u Bufaransa mu kurengera inyungu zabwo.

Abasirikare ba Niger bafashe ubutegetsi muri coup d’etat yo muri Nyakanga yamaganwe cyane n’u Bufaransa ndetse n’ibindi bihugu bifatanyije by’iburengerazuba. Bidatinze, birukanye Ingabo z’Abafaransa zari zarazanwe no gufasha kurwanya inyeshyamba z’abayisilamu zimaze imyaka icumi zica ibintu muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba.

OIF yari yamaze guhagarika ubufatanye n’igihugu cya Niger mu cyumweru gishize kubera guhirika ubutegetsi, ariko ikavuga ko izakomeza gahunda “zigirira akamaro abaturage b’abasivili, ndetse n’izifasha mu kugarura demokarasi” nkuko tubikesha Reuters.

Inshingano z’uyu muryango ni uguteza imbere ururimi rw’Igifaransa, gushyigikira amahoro na demokarasi, no gushishikariza uburezi n’iterambere mu bihugu bikoresha Igifaransa ku Isi, ibyinshi muri byo byahoze bikolonijwe n’Abafaransa.

Mu itangazo ryayo leta yagize iti: “Guverinoma ya Niger irahamagarira abaturage ba Afurika kwikura ubukoloni mu ntekerezo zabo no guteza imbere indimi zabo bwite bakurikije ibitekerezo by’abakurambere babo bashinze Pan-Africanism”.

Kuri iki Cyumweru gishize kandi, mu rindi tangazo abahiritse ubutegetsi bavuze ko bataramenya neza igihe bazamara ku butegetsi, ariko ko uburebure bw’inzibacyuho buzagenwa nyuma y’inama y’umushyikirano ihuriweho. Ntiyavuze igihe inama izabera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *