Abatoye mu matora ya BBC Sport bahisemo Igikombe cy’Isi cya Qatar 2022 nk’igikombe cy’isi cyiza cy’iki kinyejana .
Ku nshuro ya 22 y’amarushanwa akomeye y’umupira w’amaguru ku Isi, aya mbere yabereye mu Burasirazuba bwo Hagati, yabonye amajwi 78%, ubwiganze bukabije.
Igikombe cy’Isi cya 2002 cyabereye mu Buyapani na Koreya y’Epfo cyaje ku mwanya wa kabiri mu matora, ariko kiza inyuma cyane y’icyabereye muri Qatar ku majwi 6% gusa.
Igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil cyabonye amajwi 4%.
Abatanze ibitekerezo ku rubuga rwa BBC bavuze ko umukino wa nyuma ushimishije hagati ya Argentine n’u Bufaransa wagize uruhare runini mu guh amanota iri rushanwa rikomeye.


