Ku wa Kabiri, Igipolisi cya Canada cyarohoye umurambo w’Umunyarwanda Steve Nkusi, warohamye mu kiyaga muri weekend.
Umurambo watoraguwe mu kiyaga cya Ontario aho bivugwa ko uyu musore w’imyaka 24 yarohamye mu gihe bizihiza isabukuru y’amavuko mu bwato nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.
Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko nyuma y’uko abapolisi ba Canada babonye umurambo, bawujyanye kuri sitasiyo y’abashinzwe kurinda inkombe Canada muri St Catherines umuryango we wagiye kwemereza ko ari we.
Nk’uko ababibonye babitangaje, Nkusi yasimbukiye mu mazi agiye koga mu kiyaga ubwo bizihizaga isabukuru y’inshuti ye mu bwato bukodeshwa. Yari kumwe n’izindi nshuti.
Nkusi yari umunyamuryango ukomeye muri Diaspora Nyarwanda muri Canada aho yagiraga uruhare runini mu gutegura ibirori by’ingenzi by’Abanyarwanda birimo kumurika imideli na siporo.
Nkusi yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza ya Ottawa. Yavukiye i Kigali, mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Canada agiye kwiga.


