Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubiye ku mugaragaro mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’amezi hafi abiri yarahunze, uyu mujyi uri ku Kiyaga cya Tanganyika ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23.
Aba bapolisi bari bambutse umupaka berekeza mu Burundi ubwo inyeshyamba zasatiraga Uvira. Abapolisi bagera ku 100, kuwa Kabiri bambutse umupaka wa Kavimvira, uherereye hagati y’imijyi y’u Burundi na Congo ya Gatumba na Uvira, hari abantu benshi bashungereye.
Bakiriwe n’abarimo umuyobozi w’agateganyo wa Uvira n’umwungirije, bityo bishimangira ko hasubiye ubutegetsi bwa leta nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 zihavuye kubera igitutu cya Amerika.
Umuyobozi w’agateganyo wa Uvira, Kyky Kifara yagize ati: “Uku ni ko kugaruka kwa Leta, ingabo zaje mbere, twakurikiyeho ariko abashimangira umutekano rusange ni abapolisi.” Kandi kuba ubu abapolisi bari hano, byemeza ko ubuyobozi bwa leta burimo kugaruka no kongera gushyirwaho. “
Uyu muyobozi w’umujyi yaboneyeho kugira inama abaturage, cyane cyane asaba ko hahindurwa imyitwarire. Yagize ati: “Uko twari tumeze mbere y’igitero ntibigomba kuba icyo tuzaba cyo. Uvira yarababajwe cyane; Uvira ni ahantu abantu bose bareba. Tugomba kuba intangarugero. Ndasaba abantu bose kwigira ku byabaye”.
Nyuma yo kuva muri Uvira kwa AFC / M23, Igisirikare cya FARDC cyahise gitangira kohohereza ingabo no mu turere tuyikikije. Uvira ni umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho nyuma y’ifatwa rya Bukavu, wari wagizwe umurwa mukuru w’agateganyo ubuyobozi bw’intara burahimukira.


