Igire nk’aho watakaje akazi urebe uko umugore wawe agufata mu minsi 14 ikurikiyeho-Umujyanama

Umujyanama mu by’imibanire wo muri Kenya, Mumbi Mbui avuga ko kugira ngo umugabo amenye neza uko umugore we yamufata ageze mu makuba, bisaba ko yigira nk’aho yabuze akazi, ubundi agategereza iminsi 14 areba uko aza kumufata.

Mumbi Mbui, avuga ko aya ari amayeri yatuma ” Umugabo amenya amabanga ahishwe kuri kamere y’umugore we.”

Avuga ko ku bantu bafite akazi ” Bisaba ko umugabo afata konje atabwiye umugore we, bikaba nk’iminsi 21 mu mwaka wose.”

Mbui avuga ko umugabo bisaba ko abwira umugore ko ku kazi bamwirukanye kandi ko amafaranga yose yabitse yayakoresheje ngo yishyure amadeni.

Uyu mugore avuga ko icyaba gihishe cyose cyakwigaragaza mu minsi 14. Kuri Twitter Ati ” Bagabo mufate konji y’imyaka 14, Mujye mu rugo mubwire abagore banyu ko babirukanye ku kazi. Mu minsi 14 bizagufasha kumenya umugore washatse.”

Bamwe bashyigikiye iki gitekerezo mu gihe abandi bavuze ko byaba ari ukurengera kugira ngo umuntu amenye ubudahemuka bw’umugore we.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *