img_9344.jpg

Igishoro dusigaranye n’igitsina: Abagore bo mu Rutsiro bacuruza imboga n’imbuto

Bamwe mu bagore bacuruza imboga n’imbuto mu isoko rito rya Gihango, ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagiye kuyoboka inzira yo kwicuruza, kuko igitsina aricyo gishoro basigaranye, nyuma y’ibihombo bikabije baterwa n’Ubuyobozi bwabimye amatwi, ahubwo buza buje kubamenera ibyo bacuruza.

Aba bagore ibi babigarutseho mu kiganiro bahaye BWIZA, kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, bavuga ko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga ine ubuyobozi bukizi ariko bwagiteye umugongo.

Bagaragaza ko ibibazo bafite bishingiye ku bihombo bahura nabyo umunsi ku munsi bituruka ku byemezo by’abayobozi batandukanye, bidakemura ikibazo cyabo ku buryo burambye.

Uwimanifashije Marie Jeanne, ni umwe muri aba babyeyi avuga ko Ubuyobozi ni butabatabara barasubira mu buraya kuko utwo bashoye mu bucuruzi bw’imbuto twashiriye mu bihombo, batezwa n’ubuyobozi bufata ibicuruzwa bukabimena iyo bajyaniye abakiriya inanasi ku modoka.

Bakomeza basaba ko ubuyobozi bwaborohereza bagakomeza kurengera ubuzima bw’abana babo, kuko aribo baba baje gukorera ngo babashakire ikibatunga.

Nyiranshimiyimana Asinati ati “N’ibibazo bikomeyeby’ibihombo, urarangura Inanasi Gitifu w’umurenge akazimena, wahura ni aba Dasso bakazijyana aho bita kurwanya imirire mibi, ibi byose byakomotse ku bubatse isoko bakarituzanamo ariko bagasiga abacuruza nk’ibyacu imbere y’amaduka,
twaratabaje turaruha, nyuma ubuyobozi bubasaba kuzana imboga n’imbuto mu isoko bahamaze umunsi umwe ntibwongera kugira icyo bubakoraho. Abari baravuye mu buraya barabusubiramo”

Akomeza avuga ko imibereho y’imiryango batunze yaje gukomera ubwo babuzwaga kugurisha abagenzi batambutse mu modoka, kandi batabasha kuzivamo ngo bajye kubahahira kuko isoko ryubatswe kure y’icyapa abagenzi bahagararaho.

Nyirabatware verediyana ati “Abantu barahombye barataha, none ibisima bibereye aho kubera ko isoko ryubatswe mu rindi, rikanashyirwa kure y’ahahagarara imodoka, ku buryo iyo tuzijyanyeyo ubuyobozi buzimena.”

Akomeza yibaza icyo baherewe iri soko nimba batemerewe gucuruza, cyangwa nimba hari uwatumye gitifu kujya abatwarira ibicuruzwa.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko abana be babayeho nabi, kuko ageze ubwo abura icyo kubaha, dore ko twamusanze mu nanasi z’ibihumbi 20 Frw yari yaranguye yari ataragurishaho n’igihumbi kimwe nk’uko abivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsirowungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal avuga ko ikibazo kiri muri soko bakizi, ariko ntavuga rumwe nabo kubyo kubemerera kujya gucuruza ku modoka.

Ati “Abacururizaga hanze ya butiki imboga n’imbuto tumaze nk’ukwezi tubasabye kubivanaho, naho abajya gucururiza ku modoka ntibyemewe kuko biteza umwanda ku muhanda aho bahajugunya inanasi ntibazihavane bikagaragaza umujyi wacu wa congonil nabi.”

Ku bacuruzi bavanga butiki n’imboga n’imbuto avuga ko nta kosa ririmo, kandi ko bazakomeza ubukangurambaga kugira ngo ntihagire abacururiza ku muhandabagakoresha isoko bubakiwe.

N’ubwo aba bacuruzi baterura ngo bavuge impamvu y’iki kibazo kuri mikoro, ariko inyuma yayo bakwerurira ko abayobozi ni Abakozi b’akarere batajya baza kubahahira kuko bikopesha kandi bo bakaba bakoresha igishoro gito, ariyo mpamvu batabasha kwiteranya ni ababakopa ngo babazane mu isoko bubakiwe bacuruzanye.

Muri iyi santere y’ubucuruzi ya Congonil hubatswemo amasoko abiri y’imboga n’imbuto, aho rimwe ryubatswe mbere na SNV Hortinvest, irindi ryubakwa na Word Visionyanubatse irya Mushubati yombi akuzura atwaye akayabo ka Miliyoni 71 Frw, aho yatashywe muri 2022.
img_9344.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *