Abitwaje intwaro bagabye igitero mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru bashobora kuba bari bashyigikiwe n’igisirikare cy’u Burundi, nk’uko abaganiriye na SOS Media Burundi babihamirije icyo gitangazamakuru gikorerara i Burundi.
Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena, gikomerekeramo abasirikare batatu b’u Rwanda na ho ku ruhande rw’abakigabye ingabo z’u Rwanda zicamo bane, abandi batatu bafatwa mpiri.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Innocent Munyengango, yavuze ko abagabye icyo gitero baje baturuka mu Burundi akaba ari na ho basubira, bakaba bari bazanwe no kugirira nabi abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze uherereye nko ku kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Mugenzi we uvugira ingabo z’u Burundi, Colonel Biyereke Floribert mu itangazo yasohoye, yavuze ko igitero cyagabwe i Nyaruguru ntaho gihuriye n’ingabo z’igihugu cye, ashimangira ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ubwihisho bw’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu duturanye.”
Abaturage bo mu ntara ya Cibitoke bavuganye na SOS Media Burundi, bayibwiye ko mu ma saa kumi y’igitondo cy’ejo ku wa gatandatu nyuma y’amasaha make i Ruheru hagabwe igitego, babonye agatsiko k’abagabo bavugaga Ikinyarwanda mu musozi ya Ruhembe na Bumba ho muri Komini Bukinanyana. Abantu nkabo kandi bagaragaye mu bice bya Gafumbegeti na Butahana muri Komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke, bigakekwa ko ari bo bari bamaze gutera mu majyepfo y’u Rwanda.
Abaturage bavuze ko bakibona abo bagabo bahise bashya ubwoba, ku buryo bamwe batekereje no guhunga, bagasaba ko”Abayobozi bagomba kutwizeza umutekano, ibitari ibyo twari twatangiye guhunga ingo zacu.”
Abaganirije kiriya gitangazamakuru kandi bahamije ko abari bagabye igitero mu Rwanda bakigera i Burundi bakiwe n’igisirikare cya kiriya gihugu.
Bavuze ko babiri mu barwanyi bari bakomerekejwe cyane n’ingabo z’u Rwanda bakigera i Burundi batwawe mu modoka y’umwe ma basirikare bakuru b’u Burundi bakajyanwa mu bitaro bitaramenyekana.
Umwe mu baganirije SOS Media yagize ati”Bazanwe mu modoka ya Pick up y’igisirikare, bafata umuhanda wa Ndora-Bubanza. Gusa ntituzi ibitaro bajyanwemo.”
Ibi birajyana no kuba mu bikoresho bya gisirikare abagabye igitero bahataye harimo bimwe bigenewe igisirikare cy’u Burundi, nk’imikebe ya Sardines.
Umusirikare w’u Burundi we utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abagabye igitero i Nyaruguru bari bamaze igihe bisuganyiriza mu birindiro by’ingabo biri ahitwa Kibira muri Komini ya Bukinanyana.
Igisirikare cy’u Rwanda cyakunze kugaragaza ko ibitero abitwaje intwaro bagiye bagaba mu ntara y’Amajyepfo mu bihe bitandukanye byose byagiye bituruka i Burundi.
Muri byo harimo icyo ku wa 01 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru, Aho abagizi ba nabi bagabye igitero mu baturage bagasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.
Mbere yaho mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, na bwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent watwikiwe imodoka undi muturage we agatwikirwa moto.
Ni igitero byamenyekanye ko cyagabwe n’inyeshyamba za FLN, mbere y’uko Maj. Nsabimama Calixte uzwi nka Sankara wari umuvugizi wacyo atabwa muri yombi, akemerera ubutabera bw’u Rwanda ko hari ubufasha Inyeshyamba yavugiraga zajyaga zihabwa na bamwe mu basirikare bakomeye muri FDNB.
Mu Ukuboza 2018 ho abitwaje intwaro baturutse mu gihugu cy’u Burundi, bagabye igitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe bica abantu babiri, abandi umunani barakomereka, na ho imodoka z’abagenzi umunani ziratwikwa.


