Igisirikare cy’u Burundi cyikomye M23, kiyiha gasopo

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye umutwe wa M23, cyiwuteguza ko ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza mu gihe yakongera kuzishotora.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke.

Muri iri tangazo FDNB yashinje M23 kuba ku wa 21 Ukwakira ubwo ingabo zayo zari ziri mu modoka yari ijyanye ibyo kurya mu duce twa Kitshanga na Mweso, yaratangiriye izo modoka nyuma yo gufunga umuhanda ujya muri turiya duce.

Igisirikare cy’u Burundi cyunzemo ko ubushotoranyi nka buriya bwongeye ku wa 30 Ukwakira, ubwo M23 nanone yatangiraga imodoka zari zijyanye ibiribwa i Kitshanga n’i Mweso.

FDNB ivuga ko “Ibiro bikuru by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zasabwe gutorera umuti icyo kibazo, ariko ntibyashoboye kumvisha M23 gufungura uwo muhanda.”

Yunzemo iti: “Igisirikare cy’u Burundi ntigishobora gukomeza kwihanganira ibyo bintu. Abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bafite uburenganzira bwo gufata ingamba zikwiye.”

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye M23, mu gihe uyu mutwe umaze igihe ushinja Ingabo zacyo gufatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kuwugabaho ibitero.

Uyu mutwe by’umwihariko ku wa Mbere w’iki cyumweru watangaje ko hari abasirikare b’u Burundi wafatiye mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Nyiragongo, ndetse hari umwe muri bo werekanye.

Usibye abafashwe hari n’amakuru avuga ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 10 biciwe muri iriya mirwano, barimo umwe wo ku rwego rwa Major.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *