Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, bwagize Lt Col Ronald Rwivanga Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col Innocent Munyengango wari uwumazeho imyaka itatu.
Lt Col Munyengango yari yarahawe ziriya nshingano asimbuye Maj Gen Safari Ferdinand.
Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa Ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda, gusa yanakoze inshingano zitandukanye mu gisirikare harimo no kuba mu mutwe wa GP (Republican Guard) Ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu.




