Igisirikare cya Sudani n’ingabo za Sudan People’s Liberation Army-North (SPLA-N) ziyobowe na Abdulaziz al-Hilu ku wa mbere zarwanye n’ingabo za Rapid Support Force) i Dilling, umujyi wa kabiri munini muri Kordofan y’Amajyepfo.
Bivugwa ko ingabo za SPLM-N zamaze kugenzura umujyi neza, bituma bashinja igisirikare cya leta guha Dilling SPLM-N mu bufatanye bwa rwihishwa bwo kurwanya RSF nk’uko iyi nkuru dukesha Sudan Tribune ivuga.
Urubuga rwemewe rwa Minisiteri y’itangazamakuru rwemeje iyo mirwano, ruvuga ko Igisirikare cya Sudani na SPLM-N mu misozi ya Nuba bahagaritse igitero cyagabwe na RSF kandi bagaba ibitero mu turere tumwe na tumwe aba bagabye igitero babagamo.
Abatangabuhamya bavuga ko RSF yibasiye uduce dutuwe two muri Al-Quz, Al-Matar, na Abu Zaid two muri Al-Hawazma ikoresheje amabombe, byangiza byinshi kandi bivana abaturage mu byabo.
Sudan People’s Liberation Movement—North cyangwa SPLM-N, ni ishyaka rya politiki n’umutwe w’abarwanyi wo muri Repubulika ya Sudani, ufite icyicaro muri Leta ya Blue Nile na Kordofan y’Amajyepfo. Ingabo z’iri shyaka zizwi ku izina rya Sudan People’s Liberation Army—North cyangwa SPLA-N.
SPLM-N igizwe n’abahoze muri SPLM y’Abanya-Sudani y’Epfo banze kujya muri iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 2011 bakaguma mu majyaruguru.
Nubwo yasinye amasezerano y’amahoro na Guverinoma ya Al Bashir, amakimbirane ya hato na hato yarakomeje muri Sudani bigera aho Bashir ahagaritse iri shyaka. Byavuzwe ko Sudani y’Epfo itera inkunga ibikorwa bya SPLM-N muri Sudani mu gihe Sudani na yo yavuzweho gutera inkunga imitwe irwanya leta ya Sudani y’Epfo.


