Igisirikare cya Uganda cyagabweho igitero

Abantu bitwaje intwaro gakondo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe, bagabye igitero ku kigo cy’Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri mu gace ka Zombo.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire avuga ko “abateye bari bitwaje imipanga, imiheto n’imyambi.”

Brig. Karemire yabwiye Chimpreports ko “mu bagabye igitero hishwemo benshi mu gihe UPDF yatakaje abasirikare batatu.”

Ntavuga umubare w’abitwaje intwaro wishwe. Avuga ko abasirikare n’abaturage bari guhiga bukware ababa bihishe inyuma y’icyo gitero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *