The Tuskeegee Airmen

Igisirikare cy’Amerika cyakuyeho amasomo yigishaga ubutwari bw’Abirabura mu ntambara ya 2 y’Isi

Itegeko rya Donald Trump ribuza gahunda zigamije guteza imbere amoko, ubwuzuzanye n’uburinganire (DEI) ryatumye Igisirikare cy’Amerika gisuzuma inyigisho zivuga ku ruhare rw’abapilote b’abirabura n’abagore mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kugira ngo zisibwe mu nyigisho zitangwa muri gahunda y’imyitozo ya gisirikare.

Ku wa Gatandatu, umwe mu bashinzwe igisirikare yatangaje ko hakoreshejwe “inzira zihuse” zo guhagarika iyo masomo kugira ngo hubahirizwe iri tegeko rya Perezida Trump, nk’uko BBC yabivuze ikoresheje amakuru yatanzwe na CBS.

Nubwo bimeze bity, ku Cyumweru abayobozi b’igisirikare basobanuye ko hari inyigisho zimwe na zimwe zitazakurwamo burundu muri gahunda y’imyitozo y’ibanze, zirimo amasomo agaragaza uruhare rw’abapilote b’abirabura bamenyekanye nk’Abapilote ba Tuskegee (Tuskegee Airmen) n’abagore b’abapilote bo mu itsinda Women Airforce Service Pilots (WASPs).

Itegeko rya Trump ryashyizweho nyuma y’uko agarutse ku butegetsi ryasimbuye gahunda yari igamije guteza imbere ubwuzuzanye. Iyo gahunda yatumaga abasirikare bato berekwaga amashusho yerekeye imirimo y’intwari z’abagabo n’abagore b’abirabura mu gihe cy’intambara.

Lt. Gen. Brian S. Robinson, umuyobozi muri Air Education and Training Command yatangaje ko nta myitozo y’abasirikare bato yasibwe, ariko isomo rimwe ryabaye rikuwemo mu gihe bari gusuzuma inyigisho.

Abapilote ba Tuskegee, bari abarenga 1,000, bigishirijwe ku kigo cyari kigenewe abirabura muri Alabama hagati y’umwaka wa 1941 na 1946. Mu ntambara, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kurinda indege z’intambara z’Abanyamerika zarasaga ku Budage.

N’ubwo hari impungenge ko amasomo yerekeza ku ruhare rw’abapilote b’abagore (WASPs) ashobora gusibwa, Robinson yasobanuye ko inyigisho zivuga ku mateka n’umutima w’ubutwari bw’izi ntwari zizakomeza gutangwa guhera ku itariki ya 27 Mutarama.

Abapilote b’abagore boherezaga indege zigashyazagiye gukoreshwa ku rugamba muri Afurika n’u Burayi, ndetse uruhare rwabo rwaje guhabwa agaciro ubwo bahawe uburenganzira bwo gushyingurwa mu irimbi rya Arlington, ahashyingurwa abari mu gisirikare cy’Amerika.

Ku wa Gatandatu, umwe mu bayobozi yemeje ko hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma ibice bimwe na bimwe by’amasomo kugira ngo byubahirize amategeko ya Perezida.

Abanyapolitiki benshi ntibishimiye icyemezo aho Umusenateri wo muri Alabama, Katie Britt, yatangaje ko atumva ukuntu amasomo yerekeye abapilote ba Tuskegee yakurwa muri gahunda z’igisirikare.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Nta gushidikanya ko Minisitiri Hegseth azakemura iki kibazo kandi agahindura uyu mwanzuro mubi.” Hegseth yamusubije ati: “Amen! Twarabikurikiranye. Ibi ntibizemerwa.”

Mu gihe Trump n’abandi bamagana DEI bavuga ko izo gahunda zishingira ku moko cyangwa igitsina, abakora muri izo gahunda bavuga ko zigamije kongera ubwuzuzanye no gukumira ivangura.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *