20260126_174618_copy_1000x666

Igisubizo cya Green Party ku bayishinja gukorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko kuba FPR-Inkotanyi hari ibyo ishobora kuvuga rikaba ryabyemera bitavuze ko rikorera mu kwaha kwayo.

DGPR yavuze ibi isubiza abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihaba, bagashinja amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu kwaha kwa RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Burera, yagaragaje DGPR nk’ishyaka rifite imyumvire itandukanye n’iy’ubutegetsi, ariko ko mu byo rishyize imbere hatarimo guteza imvururu cyangwa gukora za coup d’état.

Hon. Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: “Iyo bavuze Opozisiyo baba bavuze kuba muba mufite imyumvire itandukanye kuri Politiki z’igihugu. Kuba wowe ufite uko ubyumva mutandukanye mu myumvire, gutandukana rero twebwe ntabwo bivuze kurwana, kuko kurwana bivuze kurwana ‘phyisically’ cyangwa gukoresha intwaro, kandi ishyaka ryacu ni ishyaka ritemera ibintu bigendanye no kumena amaraso na coup d’état.”

Hon. Ntezimana yashimangiye ko “ibijyanye no gutandukana mu bitekerezo cyangwa kutavuga rumwe n’ibitekerezo by’ishyaka riri ku butegetsi twebwe tubifata nk’amahame atugenga.”

Yunzemo ati: “Ntabwo bivuze ko ibintu byose batavuga tutabyemera. Hari ibyo bavuga tukumva ni byiza tukabyemera, ariko natwe tukavuga uko tubyumva ku buryo bishobora kugirira akamaro abaturage.”

Yavuze ko icyiza kurushaho ari uko abarwanashyaka ba Green Party bakomeje kugenda basobanukirwa ko kugira imitekerereze itandukanye bitavuze kurwana.

Kuri ubu mu myaka 17 ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rimaze rishinzwe, rivuga ko ryishimira ibyo rimaze kugeraho n’ubwo bitaragera ku rwego ryifuza.

Iri shyaka rivuga ko ari “urugero rw’ibishoboka kuko ubwo byari bikomeye ryashoboye kugira ibitego ryinjiza.”

Muri ibyo bitego ni uko muri 2015 ubwo hazaga igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga, Green Party ari ryo shyaka ryonyine ryanze ko Perezida wa Repubulika akanaba Chairman wa FPR-Inkotanyi ayobora ubuzima bwe bwose, bikaba ngombwa ko haba amatora ya kamarampaka.

Iri shyaka kandi ni ryo ryonyine ryasabye ko manda y’Umukuru w’Igihugu iva ku myaka irindwi ikaba itanu, ibyaje kwemerwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *