Umutwe wa M23 wanyomoje ibirego by’uko hari abaturage babarirwa muri 60 waba wariciwe muri Rutshuru umaze igihe ushinjwa, uvuga ko nta shingiro bifite.
Mu cyumweru gishize ni bwo ibitangazamakuru byo muri Congo na bimwe mpuzamahanga byatangaje inkuru y’uko hari imirambo 60 yabonetse mu duce twa Kashali na Kazaroho, two muri Chefferie ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni imirambo inzego z’ubuyobozi muri Congo zavuze ko ba nyirayo bishwe n’abarwanyi ba M23 hagati y’itariki ya 20 n’iya 25 Mata baturutse i Mabenga.
M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gicurasi, yavuze ko ibirego by’uko ari yo yaba yarishe abo bantu ari Propagande yahimbwe n’umwe mu banyamakuru b’abanye-Congo ukunze kuyitangazaho inkuru zibogamye.
Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23, uyu mutwe wavuze ko “birazwi kandi byanditse henshi ko muri Kazaroho hari ibirindiro bisaga icumi bya FDLR biyoborwa na Colonel Sirkof. Kazaroho, Rutare na Kirama ni indiri ya FDLR.”
Kanyuka yunze ati: “Ibice byatangajwe biri imbere muri Pariki ya Virunga, aho FDLR itema ibiti ndetse yanahinze ibigori n’indi myaka, ku buryo abanye-Congo babakodesha imirima yo guhinga.”
Yavuze ko nka M23 bifuza ko aho abaturage bivugwa ko bishwe baturutse, kubera ko ibyo bice bivugwa biherereye muri pariki bidatuwe.
Kanyuka kandi yavuze ko ikizwi ari uko Ingabo za Leta ya Congo n’abo bakorana ari bo bagaba ibitero kuri M23 bakanica abaturage, bifashishije uduce uyu mutwe urekura ukadushyikiriza Ingabo za EAC mbere yo kwinjirwamo n’Ingabo za Congo.


