Igisubizo cya Major Willy Ngoma ku makuru y’uko M23 yaba yitegura gufata Goma

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru avuga ko waba uri mu myiteguro yo gutera ugafata Umujyi wa Goma, uvuga ko Guverinoma ya Congo ifatanyije na FDLR ari bo bari mu myiteguro y’intambara.

Mu Cyumweru gishize Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Congo, Augustin Kibassa yari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa, yavuze ko M23 imaze iminsi yongera Ingabo mu birindiro byayo, mu rwego rwo gutera Umujyi wa Goma.

Yagize ati: “Umutekano ukomeje kurangwa no kongera Ingabo mu birindiro bya RDF/M23 mu rwego rwo guteganya kugaba ibitero rusange, intego nk’uko amakuru dufite ikaba iyo kwigarurira Umujyi wa Goma.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Général-Major Sylivain Ekenge; mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi.

Uyu musirikare yagize ati: “Turimo kubona ingendo za RDF/M23 hamwe n’abo binjije bashya bashoje amahugurwa mu Rwanda n’i Canzu ngo bongere bisubize aho bahoze bafite i Kibumba na Rugali ahagenzurwa ubundi n’ingabo za EAC. Intego y’ibyo bikorwa ni ugutera umujyi wa Goma no kongera akaga kari ku bantu n’umutekano mucye.”

M23 biciye muri Major Willy Ngoma uyivugira mu bya gisirikare, ivuga ko ibivugwa na Leta ya Congo ari ibinyoma; ikagaragaza ko Kinshasa ari yo imaze igihe mu myiteguro y’intambara.

Willy Ngoma yanditse kuri Twitter ye ko “Bitandukanye n’amagambo adakwiriye ndetse agoretse ya Guverinoma igamije gusa kuyobya rubanda, M23 nta ntambara irimo yitegura ahubwo iritegura ibiganiro.”

“Guverinoma n’inshuti zayo z’Abanyarwanda bo muri FDLR ahubwo ni bo bari gutegura intambara ngo bateze imidugararo mu karere.”

Major Willy Ngoma aheruka gutangaza ko amagambo amaze iminsi atangazwa n’abategetsi ba Congo ndetse n’abasirikare b’iki gihugu ari ikimenyetso simusiga cy’uko Kinshasa yitegura intambara.

Ati: “Niba warumvise ibyo Perezida ubwe yavuze ko ‘ari igihe cyo kwikiza abaduteye’, niba ukurikira ibyo Jean Pierre Bemba yavuze mu nama y’abaminisitiri ko biteguye intambara…Duherutse kubona télégramme [ubutumwa] ya komanda wa Opération Sokola II muri Kivu ya Ruguru, ahamagarira ingabo ze ngo zitegure mu buryo bwose bushoboka.”

“Mu by’ukuri barashaka guhindura isura ngo bavuge ko ari twe dushaka intambara kandi twe dusaba ibiganiro ariko barabyanze.”

M23 ivuga ko imaze igihe yarubahirije icyifuzo cya EAC ndetse n’amahanga cyo kuva mu duce yari yarigaruriye; gusa hejuru yo kutuvamo FARDC ikaba ikomeza kuyishotora iyisanga mu duce yagiyemo nyuma yo gusubira inyuma.

Uyu mutwe uvuga ko kugeza ubu icyo utumvikanaho na Leta ya Congo ari uko wavuze ko mu gihe nta biganiro bizaba bibayeho nta kintu na kimwe kizabaho; ku ruhande rwayo na yo ikaba yararahiye ko batazigera baganira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *