Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwakiriza yombi kubihabwa.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Ni nyuma y’uko hakomeje kuvugwa inkuru z’uko amahanga yaba arimo gufatira u Rwanda ibihano biremereye, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirushinja kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Washington rwasinyanye na Congo Kinshasa.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe asubiza kuri ibyo bihano, yavuze ko ntacyo bishobora gukemura ku bibazo by’ingutu bimaze imyaka myinshi byugarije Congo Kinshasa.
Yavuze ko iyo ibihano biramuka hari icyo byafasha, u Rwanda rwakwemera kubihabwa byihuse, ati: “Ibihano biramutse byakemura ikibazo cy’ingutu kiri muri RDC, nabisinyira ejo”.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yibukije ko mu myaka ibarirwa muri 15 ishize u Rwanda na bwo rwafatiwe ibihano rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ariko bikaba bitarigeze bibuza uyu mutwe kongera gufata intwaro.
Ati: “Murabizi ko hagati ya 2012 na 2013 na none habaye gufatira ibihano u Rwanda. Ese byigeze bikemura ikibazo cya RDC na M23? Oya! Intambara yubuye nyuma y’imyaka umunani, mu Ukwakira 2021.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko imvugo y’ibihano byafashwe nk'”inkoni y’ubumaji” ntacyo ivuze.
Yunzemo ati: “Nta bihano na bimwe bibaho ku Isi bizatubuza kurinda umutekano w’imipaka yacu ndetse no gukumira ko abaturage bacu bakongera guhura n’ibyo bahuye na byo mu 1994 bikozwe na FDLR.”


