Igisubizo cya PM Boris ku Bwongereza bugiye kohereza abimukira mu Rwanda kandi burunenga

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasobanuriye itangazamakuru umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ukubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono kuri uyu wa 14 Mata 2022.

Aya masezerano mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bwongereza, Priti Patel na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Boris yavuze ko hashingiwe kuri aya masezerano y’imyaka itanu, u Rwanda ruzashobora kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ibinyabihumbi icumi (tens of thousands).

Umunyamakuru yafashe ijambo, amubaza impamvu u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo kohereza abimukira mu gihugu bunenga kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ati: “Kubera iki mugiye kubohereza mu gihugu gifite amateka ku burenganzira bw’ikiremwamuntu guverinoma yanyu ubwayo inenga?”

Uyu muyobozi yasubije ko u Rwanda rwahindutse mu myaka yashize, kandi u Bwongereza buzatangaza amasezerano maremare kuri iyi ngingo. Ati: “Iki gihugu gifatwa uko kitari. Cyarahindutse cyane kuva mu myaka ya vuba. Guverinoma izatangaza amasezerano maremare izagirana nacyo.”

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bikomeye byagiye bigaragara mu ruhande rumwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu irimo Amnesty International na Human Rights Watch, ku bijyanye n’ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry’ihame rya demukarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Nko muri Mutarama 2021, Julian Braithwaite uhagarariye u Bwongereza mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasabye u Rwanda nk’igihugu cyiteguraga kuyobora umuryango Commonwealth kubahiriza aya mahame yose, no kwemera iperereza ryigenga kandi riciye mu muco ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Misiyo y’u Rwanda mu Busuwisi yahise isohora itangazo yamagana ibirego bya Braithwaite yemeje ko bidafite ishingiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *