Igisubizo ku kibazo cya M23 gifitwe na EAC aho kuba Angola: Museveni abwira RDC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kumvisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi.

Museveni yabibwiye abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda. Ni uruzinduko bagomba kumaramo iminsi umunani.

Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo ni bwo aba badepite bayobowe na Lambert Mende wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC bakiriwe muri Perezidansi ya Uganda na Perezida Museveni.

Uruzinduko rw’aba badepite rwaje nyuma y’iminsi mike Perezida Tshisekedi na we agiriye uruzinduko i Kampala rwasize yakiriwe akanaganira na Perezida Museveni.

Ingingo yerekeye intambara Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka itatu zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziri mu zo bariya bashingamategeko baganiriyeho na Perezida Museveni.

Amakuru aturuka i Kampala avuga ko Perezida wa Uganda yamenyesheje intumwa za RDC ko “igisubizo ku kibazo cya RDC na M23 kiri muri EAC aho kuba muri Angola, bityo ni ngombwa kuganira n’inyeshyamba”.

Museveni yavuze ibi mu gihe i Luanda muri Angola hakomeje ibiganiro byanagiye bitumirwamo n’abahagarariye M23 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ibibazo bya Politiki biri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Ni ibiganiro icyakora kugeza ubu bitaragira umusaruro bitanga, bijyanye no kuba Kinshasa yarinangiye kujya mu mishyikirano na ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.

Amakuru kandi avuga ko Museveni yihanangirije Leta ya RDC ikomeje guta muri yombi bya hato na hato abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, ndetse anagaragariza iki gihugu ko ari ngombwa gushyira iherezo ku bihe bidasanzwe bya gisirikare bimaze igihe byarashyizweho mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Biteganyijwe ko abadepite ba RDC nyuma yo gusubira mu gihugu cyabo bagomba kwakirwa na Vital Kamerhe uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, mbere yo kujya guha raporo Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *