20251127_154407

Igisubizo Perezida Kagame yahaye Abanyaburayi bakomeje kwifuza Goma, iyo aza kuba ari we AFC/M23

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyo aza kuba ari we ugenzura Umujyi wa Goma ukomeje kwifuzwa n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, yabyemerera gukoresha uriya mujyi icyo biwufuzaho ariko bibanje kwerekana uko bizakemura ibibazo byatumye abawugenzura bawigarurira.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, mu kiganiro ari kugiranira n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka Umujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zawigaruriye zibanje kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu ibihugu birangajwe imbere n’u Bufaransa ndetse n’u Bubiligi bikomeje gushyira igitutu kuri AFC/M23 ngo ifungure ikibuga cy’indege cyo muri uriya mujyi, kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uko bimwe mu bihugu bikomeye byagize uruhare mu bibazo bibera mu burasirazuba bwa RDC ndetse bikaba bikomeje guherekeza ikibazo ari byo bihindukira bikirirwa bisakuza, ndetse bikagaragaza ko ari byo bishengurwa no kuba abantu bateseka, ibyo yise “uburyarya bukomeye ndetse n’indimi ebyiri”.

Yakomeje agira ati: “Mujya mwumva abantu bavuga ngo indangagaciro, urabona indangagaciro zacu; ibyo ni amahomvu. Ufite ubushobozi bwa buri kimwe bwaba ubwa Politiki, ubw’amafaranga, hanyuma buri munsi uririrwa uvuga indangagaciro n’ibindi; yemwe uranashaka kwigisha abandi uko bagomba kubaha indangagaciro kandi ari wowe ntandaro y’imibabaro.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko niba hari uwifuza Goma ngo ayikoreshe mu migenzo ya gipfumu cyangwa ibindi ntacyo bitwaye, ariko KO bakwiye kubanza gukemura ibibazo byatumye ifatwa.

Yagize ati: “Goma kugeza ubu ntabwo iri gukora, ariko iri mu maboko y’abantu runaka. Genda uvugane na bo. Ariko iyo nza kuba ndi bo, ukaza ari njye ugenzura Goma hanyuma ukambwira uti ndashaka kwifashisha Goma, navuga nti ntacyo, ariko hari amabwiriza. Goma ni kimwe mu bigize ibibazo mfitanye na Guverinoma, kandi ubu iri mu maboko yanjye. Ntabwo ndibuyiguhe kugeza unyeretse uko uri bukemure ikibazo cyanjye.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko AFC/M23 imaze igihe yitanga, bityo gupfa gutanga uriya mujyi byaba bivuze ko ntacyo yarwaniraga.

Yavuze ko we ubwe yabwiye kenshi abayobozi ba Congo Kinshasa ko kugira ngo iki gihugu n’u Rwanda byombi bigire umutekano, bisaba ko buri gihugu giha ikindi amahoro; ariko ntibamwumve.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko nta muntu n’umwe ashobora kwinginga ngo amugirire ikigongwe cyo kumuha amahoro cyangwa uburenganzira bwe, ashimangira ko mu gihe hari ubimwibye byanga bikunze agomba kubirwanira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *