Igitera indwara y’imidido n’aho ikunze kugaragara mu Rwanda

Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru, gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina.

Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse.

Imidido irangwa n’iki?

Nkuko tumaze kubibona ikimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara ni ukubyimba ibice bimwe by’umubiri bitewe nuko huzuyemo ya matembabuzi. Igice cyafashwe kirabyimba cyane ndetse uruhu rwaho rukazaho ibimeze nk’amagaragamba. Ndetse hashobora no kuzaho ibisebe rimwe na rimwe. Iyo umuntu agifatwa agira n’umuriro no gushishira.

Iyi ndwara ishobora no gufata imyanya ndangagitsina y’umugabo aho amabya abyimba cyane nuko igitsina cye kigasa n’ikiburiyemo kandi uruhu rwacyo rukirega cyane kubera aharukikije hakurura; uwo bibayeho aba yumva uburibwe n’ubushye.
Abagore nabo bashobora kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina habyimba byerekera mu iyasha nuko no mu matako hakabyimba.


Igitera imidido

Nkuko twabivuze iyi ndwara iterwa nuko imiyoboro ya lymph iziba, noneho aya matembabuzi akireka ahantu hamwe bikahatera kubyimba.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Amerika y’amajyepfo, Afurika yo hagati, Aziya, akenshi uku kubyimba bikomoka ku nzoka zizwi nka Brugia malayi, Brugia timori na Wuchereria bancrofti. Iyi ya nyuma ikaba ari yo ahanini ibitera kurenza izindi. Izi nzoka zangiza rwa rwungano rwa lymph noneho zikahatera kubyimba.
Izi nzoka zigera mu muntu bitewe no kurumwa n’umubu ukwirakwiza izi nzoka na wo uba wanduye izi nzoka.

Iyo byafashe imyanya ndangagitsina bishobora kuba byatewe na bagiteri zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane lymphogranuloma venereum (LGV) na donovanosis. Mikorobi zitera izi ndwara zikaba zangiza imiyoboro ya lymph iherereye mu myanya ndangagitsina.

Izindi mpamvu zishobora gutera imidido harimo indwara iterwa n’inzoka ya leischimania, igituntu, ibibembe no guhora wandura indwara ziterwa na bagiteri zo mu bwoko bwa streptococci.

Imidido ivurwa ite?

Iyi ndwara iyo ivuwe ikigufata utarabyimba cyane uvurwa hagendewe ku cyayiguteye, ibi bikaba bimenyekana nyuma yo gusuzumwa na muganga. Iyo yatewe n’inzoka, dore ko ari na zo ziri ku isonga mu kuyitera, hakoreshwa umuti wa diethylcarbamazine. Iyo ari LGV hakoreshwa doxycycline naho donovanosis yo ikavurwa na azithromycin.

Muganga nyuma yo kugusuzuma niwe uzakugenera umuti ugomba gufata n’igihe ugomba kuwufatamo. Ariko iyo binaniranye, umwanzuro wa nyuma ni ukubagwa.

Muri make, nubwo usanga abantu bafite imidido batajya bivuza nyamara ni indwara ivurwa igakira cyane cyane iyo wivuje hakiri kare kuko ho bitanagombera kubagwa.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’imidido mu gihe ugifatwa; harimo kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes), kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma cyangwa ashobora no kubyimba urwagashya n’umwijima igihe iyo ndwara ikomeje kwiyongera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo gitangaza ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagira ngo yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma yongere kuyirwara.

Gusa rimwe na rimwe usanga gukoresha imiti gusa bidahagije, bikaba ngombwa kubagwa.

Nyuma yo kubagwa umurwayi ahabwa imiti imubuza kuba yakwandura izindi ndwara, dore ko haba habazwe ahantu hanini.

Hanyurwabake bita Kirenge, ni umwe mu barwayi b’imidido waganiriye na BWIZA , avuga ko yafashwe b’imidido ahagana muriza 80 u wo yaragiraga inka. Gusa aho amenyeye ko hari ubuvuzi bwatangiye mu mujyi wa Musanze, yihutiye kuza kwivuza ariko ngo birangira adakize kubera yivuje atinze.

Yagize ati ” Narwaye kera mu mwaka wa 1980 ariko ngifatwa sinamenya ko ari imidido ahubwo bavugaga ko ndwaye ibitimbo; bamwe batangira munena mu gihe abandi bavugaga ko ndwaye amarozi. Ntibyatinze kuko amaguru yakomeje gutumba birangira mbaye uko ndi ubu. Ariko nibura aho ngereye kwa Maseri ( Ma soeur), umuti bampaye waranyorohereje nubwo ntakize burundu kubera kwivuza ntinze.”

Uwizeyimana Jeanne ni Umuyobozi wa gahunda muri HASA, ikorera mu kigo cya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ( Saint Vincent de Paul) ; avuga ko ngo n’ubwo kuri we atemeza ko indwara y’imidido ishobora gukira kubera ubumuga n’ibikomere isigira abayirwaye, asaba abarwaye imidido kuyivuza hakiri kare kuko ngo iyo umurwayi yitaweho izo ngaruka zose zigabanyuka, agasaba abantu kujya bayisuzumisha mu gihe cyose bumva hari ibimenyenso bibagaragayeho.

Yagize ati “Njye ntabwo nshobora kwemeza ko ,kugeza ubu indwara y’imidido ikira burundu, ariko nk’iyo batugannye hakiri kare, haba impinduka, ndasaba ko buri wese umaze kubona ibimenyetso, akwiye guhita agana iki kigo, kuko byaragaye ko abivuje mbere haba impinduka kandi bigabanya n’ingaruka umuntu aterwa n’uburwayi bw’imidido”.

Ikindi Uwizeyimana Jeanne yongeraho ngo ni uko abaturage bakwiye gutandukanya indwara y’imidido n’amarozi.

Yagize ati: “ Bamwe mu baturage muri kano gace bakunze kwitiranya imidido n’amarozi, ibi bintu usanga bikurura n’amakimbirane m,u miryango, abandi bikabatera ubukene kubera guhora bazera hose bashakisha icyakiza uwabo, byagaragaye ko muri kano gace cyane nko mu mirenge ya Kinigi na Nyange, ubutaka bw’aho bubamo utuyoka duto cyane ari na two ntandaro ya buriya burwayi, ndasaba rwose ko abantu bakwivuza mbere yo kwitoranya ibintu”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo gitangaza ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagira ngo yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma indwara iba mbisi kurenza mbere.

Mu Rwanda indwara y’imidido ikunze kugaragara cyane mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abarwaye imidido mu Rwanda kuri ubu basaga 6000, kandi bitabwaho.

SETORA Janvier

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *