U Burusiya buravuga ko igitero cy’indege itagira umuderevu ya Ukraine ku birindiro by’indege y’intambara z’u Burusiya zitwara za bombe (bombers) bya Engels mu majyepfo y’u Burusiya cyahitanye abantu batatu .
Biravugwa ko ubwirinzi bwo mu kirere bwarashe iyo drone ariko ibisigazwa byayo ari byo byahitanye abantu mu gitero cyo muijoro ryakeye.
Ku ya 5 Ukuboza, u Burusiya nbwo bwashinje Ukraine kugaba igitero nk’iki ku kibuga cy’indege, giparikaho izo ndege za bombers z’u Burusiya. Ni ikibuga kiri mu bilometero 500 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umupaka na Ukraine.
Igisirikare cya Ukraine ntacyo cyatangaje ku mugaragaro kuri ibyo bitero nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe drone yo muri Ukraine yagurukiraga ku butumburuke bwo hasi ahagana mu masaha ya saa 01h35 ku isaha yaho kuri uyu wa Mbere (hari saa 22:35 ku isaha ndangamasaha GMT ku Cyumweru).
Yongeyeho ko abasirikare batatu b’Abarusiya bapfuye bazize ibikomere byatewe n’ibisigazwa bya drone yarashwe.
Mbere, abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyize ahagaragara amashusho yumvikanamo guturika nk’ukw’igisasu n’inzogera y’integuza ku kibuga cy’indege cya Engels.
Guverineri w’akarere ka Saratov yavuze ko nta “gikuba ku baturage” bo mu mujyi wa Engels nyirizina.
Mu gitero cyabanjirije iki bivugwa ko cyagabwe ku itariki ya 5 Ukuboza kuri iki kibuga cy’indege ndetse no ku bindi birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere mu karere ka Ryazan, abasirikare batatu na bwo ngo bishwe n’ibisigazwa bya drone ya Ukraine yarashwe, nk’uko Moscou yabitangaje icyo gihe. Indege ebyiri zari zihaparitse ngo zangiritse byoroheje.
Igisirikare cya Ukraine ntacyo cyavuze ku bitero byavuzwe, gusa, Ikibuga cy’indege cya Engels cyakoreshejwe inshuro nyinshi n’u Burusiya mu kugaba ibitero bya misile ku bipimo bitandukanye muri Ukraine kuva Moscou yagaba igitero simusiga kri iki gihugu ku itariki ya 24 Gashyantare.


