2025-05-02T061012Z_231880172_RC289EAOVDUV_RTRMADP_3_UKRAINE-CRISIS-ATTACK-ZAPORIZHZHIA

Igitero cya drones z’u Burusiya cyakomerekeje nibura 29 muri Zaporizhzhia

Kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe Kyiv na Washington bashyize umukono ku masezerano y’amabuye y’amabuye y’agaciro igitero cy’indege zitagira abadereva cy’u Burusiya cyakomerekeje abantu 29 barimo n’umwana, muri Zaporizhzhia mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine.

Guverineri w’Akarere ka Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yatangaje ko abantu 29 bakomeretse “biturutse ku gitero cyo mu ijoro cy’umwanzi”, mu mujyi w’inganda mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, yongeraho ko umwana w’imyaka 13 ari mu bakomeretse mu gitero cy’indege zitagira abadereva.

Fedorov yanditse kuri Telegram ati: “Abarusiya bibasiye ibikorwa remezo by’abasivili muri uyu mujyi. Inyubako zo guturamo, kaminuza, ndetse n’ibikorwa remezo byangiritse”.

Yavuze ko Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero byibuze 10 kuri uyu mujyi, byangiza amazu y’abikorera, amazu y’amagorofa maremare yo guturamo, ibigo by’uburezi ndetse n’ibikorwa remezo nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.

Fedorov yongeyeho ko abantu batatu bakuwe mu matongo kandi abantu 12 bari kuvurirwa mu bitaro.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zarashe drones 64 muri drones 150 zoherejwe n’u Burusiya ijoro ryose. Izindi drones 62 ntizageze ku ntego zazo, aho bishoboka ko byatewe n’ingamba z’intambara za elegitoroniki zafashwe na Ukraine.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *