Ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside: Ibirego 400 bimaze gutangwa mu myaka ibiri

Abashinjacyaha bamaze gutanga ibirego bigera kuri 400 by’ibyaha byibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka ibiri ishize.Ibyo bitero byari mu buryo butandukanye burimo amagambo, inyandiko, gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) kivuga ko abantu barenga 430 baketsweho kubigiramo uruhare, muri bo 126 bakaba ari abagore nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Amakuru yerekeye abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo yashyizwe ahagaragara na NPPA, nyuma y’iyicwa rya Pauline Nduwamungu, umukecuru w’imyaka 66 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ngoma ku itariki ya 14 Ugushyingo.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo umuntu ukekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi yemeye ko yamwishe kandi ko yajugunye umutwe mu musarani.

Umuvugizi wa NPPA, Faustin Nkusi, yatangaje ko mu 2022/23 mu manza 206 z’ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside ari zo zatanzwe, mu gihe imanza 186 zatanzwe mu 2023/24. Yongeyeho ko imanza zigera ku 115 zoherejwe mu nkiko mu 2022/23 na 111 mu 2023/24.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, mu myaka ine ishize, abashinzwe iperereza bakiriye ibibazo 2660 by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na byo birimo abakekwa 3.563. Ibitero byibasiye abarokotse jenoside byari bigize 50 ku ijana by’izo manza zavuzwe hagati ya 2019 na 2023, mu gihe imanza z’ingengabitekerezo ya jenoside zagize 22%.

Nyuma y’iyicwa ry’uwarokotse jenoside muri Ngoma, imiryango itandukanye y’abarokotse yongeye kwamagana kuba hakomeje kugaragara ingengabitekerezo ya jenoside nyuma y’imyaka mirongo itatu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

“Bitera ubwoba mu mitima y’abacitse ku icumu bamaze kwihanganira imibabaro idashoboka. Ibi byaha bigaragara mu turere nka Ngoma, Karongi, Nyuguru, na Ruhango, bibangamira umutekano w’abacitse ku icumu,” ibi bikaba byavuzwe na Alphonsine Mukarugema, visi perezida w’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba jenoside, AVEGA Agahozo, Nduwamungu yari abereye umunyamuryango.

Ati: “Ubu ni ubutumwa kuri buri wese ko ingengabitekerezo y’uburozi y’urwango ikiri mu mitima ya bamwe kandi ntituzahagarika kuyirwanya”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *