Ku munsi nk’uyu ni bwo Hitler wari umuyobozi w’Abanazi yateguye kwigarurira ubutegetsi bw’Ubudage, gusa nk’abandi banyagitugu bose yari afite ubwoba bw’abo bari bahanganye.
Kugirango yirinde igitutu cy’abo bari bahanganye, Hitler yafashe abari bakomakomeye abagabanya imyanya myiza mu buyobozi mu cyo yise “Divide and rule”.
Mu bagabo Hitler yijeje imyanya ikomeye mu buyobozi hari harimo uwitwaga Hermann Goring, Joseph Goebbels, Heinrich Himmler na Ernst Rohm.
Rohm we ntiyishimiye kuba ataragizwe minisitiri muri goverinoma y’abanazi ndetse byasaga nk’aho atumvikana neza na Hitler.
Abagabo b’abanyenganda nka Albert Voegler, Gustav Krupp n’abandi bari barateye inkunga ishyaka ry’Abanazi ntibishimiye cyane Rohm kuko yari afite imyumvire itandukanye n’iyabo.
Hari kuwa kabiri ari na wo munsi bise uw’ijoro ry’inkota ndende, ubwo Hitler yagiranye inama n’uwari uyoboye itsinda rye witwaga Frederick Winterboham, amubwira ko ashaka ko isi ibamo abanyembaraga batatu, ari bo Ubwami bw’u Bwongegereza, ubw’Amerika, ndetse n’Ubwami bwe bw’u Budage.
Hitler yavuze ko nubwo habaho ubwo bwami, buri bwose buzajya bumenya ibyabwo ntakwivanga mu miyoborere ye.
Umwanditsi Paul R. Maracin yanditse igitabo avuga ko uyu munsi wahinduye amateka y’Isi, avuga ko cyari igihe cy’amasaha 48, ngo kikaba cyarasize Hitler abaye umuyobozi w’Ubwami bw’u Budage.
Iki gikorwa cyatangiye kuwa 30 Kamena kirangira kuwa 02 Nyakanga mu 1934, kikaba cyaranaguyemo abadage benshi abandi barakomereka.


