Icyiciro cya gatanu cy’ibikoresho ingabo z’umuryango wa SADC zifashishaga zirwana n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane cyaciye mu Rwanda gitaha.
Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo amakamyo yari yikoreye ziriya ntwaro n’ibimodoka by’intambara yahagurutse mu karere ka Rubavu yerekeza i Chato muri Tanzania.
Mu ma saa 18:00 z’umugoroba ni bwo ikamyo ya mbere yari yinjiye mu mujyi wa Musanze.
Umunyamakuru wa BWIZA ukorera mu majyaruguru yabonye byibura ikamyo 39 zari ziherekejwe na Polisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda zicyuye ibikoresho bya ziriya ngabo.
Izi kamyo ziriyongera ku 120 zanyuze ku butaka bw’u Rwanda mu byiciro bine biheruka.
Ibi bivuze ko amakamyo 159 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC n’ibindi bikoresho bya gisirikare byazo ari yo amaze kunyura ku butaka bw’u Rwanda.
SADC ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva mu mpera za 2023.
Uyu muryango wari warazoherejeyo kugira ngo zifashe leta ya Congo mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabereye i Goma muri Mutarama uyu mwaka. Ni imirwano yasize M23 yigaruriye uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.


