Ikibazo cya CIMERWA: Aho gahunda yo kwimura abaturage igeze nyuma y’amabwiriza ya P. Kagame

Muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’Uburengerazuba, yatanze icyizere cy’uko Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagomba gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA babangamiwe na bo.

Abaturage bamaze imyaka ine bagaragaza ko babangamiwe n’uru ruganda ni bo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mashesha mu Murenge wa Gitambi w’Akarere ka Rusizi.

Aba bamaze igihe batabaza ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ingorane bakomeje guterwa n’ituritswa ry’intambi rikorwa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo gukoresha sima.

Mu bibazo abaturiye uruganda rwa CIMERWA bavuga ko bahura na byo harimo kuba bagore batari bake babyara abana bapfuye, abandi bagakuramo inda zikiri nto, mu gihe abandi amatungo yabo akaramburura cyangwa akabyara utwana dufite ubumuga.

Abaturiye uru ruganda kandi bavuga ko abana babo barara bikanga cyangwa barira, ikindi inzu batuyemo zikaba zenda kubagwaho kubera imitingito iterwa n’ituritsa ry’intambi.

Umukuru w’Igihugu ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana mu karere ka Nyamasheke, yagaragaje ko uko byagenda kose hakwiye gushakwa igisubizo ku baturiye ruriya ruganda.

Ati: “Kwimura uruganda cyangwa abaturage, kimwe muri byo kigomba kuba byo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigomba kurusha abaturage bagomba gushyirwa ahandi! Uburyo bwo gushyirwa ahandi, Leta nk’uko ifatanyije n’abandi bari muri CIMERWA, CIMERWA na yo igomba kubigiramo uruhare byanze bikunze.”

“Turaza gushaka ukuntu inzego za Leta zibishinzwe zifatanya n’iyo CIMERWA na Leta irimo, noneho ibintu byigwe, harebwe uko ikibazo cyakemuka.”

Nyuma y’amezi 11 Umukuru w’Igihugu ahaye umurongo ikibazo cy’abaturiye ruriya ruganda, kuri ubu abaturage baracyagaragaza ko babangamiwe na cyo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo mu karere ka Karongi haberaga kongere y’urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka Democratic Green Party ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, ikibazo cy’abaturiye uruganda rwa CIMERWA kugeza ubu batarimurwa cyongeye kuzamurwa.

Umuyobozi wa ririya shyaka, Dr Frank Habineza yahise yiyemeza ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo kiriya kibazo gitorerwe umuti.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba ku rundi ruhande buvuga ko nyuma y’amabwiriza y’Umukuru w’Igihugu hari imirimo itandukanye Guverinoma imaze gukora mu gukemura kiriya kibazo.

Mu bimaze gukorwa nk’uko Guverineri w’iyi ntara Habitegeko Franà§ois yabitangarije The Chronicles, harimo “kugena agaciro k’inzu z’abarurage zangiritse, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’indi mitungo y’abaturage yangiritse iherereye ku ntera ya metero 500 uvuye ku ruganda ndetse no kuri metero 300 uvuye ahaturikirizwa intambi.”

Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu imirimo yo kugena agaciro k’imitingo yangiritse yamaze kurangira.

Ikindi cyamaze gukorwa nk’uko uyu muyobozi yabitangaje ni “ugushaka site nshya abaturage bazimurirwaho ndetse yamaze gutegurwa.”

Yavuze kandi ko ikindi cyamaze gukorwa ari “gahunda yo kumvikana n’abantu barebwa n’ikibazo” ndetse n’ibijyanye n’ubwoko ndetse n’imiterere y’amazu bazubakirwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo bijyana na yo.

Kuri ubu ngo igisigaye guhabwa umugisha n’inzego bireba ni ikijyanye no gushaka amafaranga, gusa na byo bikaba biri gukorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *