Kamaliza

Ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa gihangayikishije abatari bacye

Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibyo kurya mu Rwanda rikomeje guhangayikisha abatari bacye cyane cyane ba ntahonikora ariko tudasize na leta kuri ubu yongereye amafaranga ishora mu buhinzi mu ngengo y’imari itaha mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Impuguke ya y’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’ubukene bukabije, Olivier De Schutter, uheruka gusura u Rwanda no gukora isuzuma rye, yasohoye raporo ivuga ko yasanze 17% by’abo baganiriye batabona ifunguro rihagije, naho 75% bakaba badashobora kubona ifunguro ryujuje ibisabwa.

Umwe mu bagore BBC yasanze mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bimugoye cyane kubonera abana ifunguro rihagije rikenewe ku munsi.

Ati: “Nta biryo rwose…ntabyo. Uzigamira akana gatoya abandi bakabibura. Iyo ubikiye abato gusa ubwo abakuru barya kumugoroba gusa, barabwirirwa.”

Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, imiturire mibi, imihindagurikire y’ikirere, no kugabanuka k’ubutaka buhingwaho ni zimwe mu mapmvu zivugwa n’impuguke z’ubukene bw’ibiribwa bugenda buboneka muri iki gihe.

Abahinzi b’ibirayi mu majyaruguru y’u Rwanda bavuga ko umusaruro wabaye mubi bituma ubu ikilo kimwe cy’ibirayi gishobora kugurwa 650Frw.

Nubwo bimeze gutyo, Ikigo cya leta cy’Ibarurishamibare kivuga ko  bidakabije ugereranyije no mu 2022 aho ibiciro by’ibiribwa byazamutse kugera kuri 50%.

Gusa n’ubu biraboneka ko leta ihangayikishijwe n’iki kibazo.

Mu mushinga w’ingengo y’imari y’umwaka w’imari mushya leta yagejeje ku nteko ishingamategeko mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko leta igomba guha abahinzi ku gihe ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure.

Ku itariki ya 10 Kamena 2025, nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9% muri Gicurasi 2025, bivuye kuri 6.3 % byariho muri Mata uyu mwaka.

Raporo ya NISR  yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka ku buhinzi, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ubwikorezi, amahoteli, resitora n’ibindi.

Yagaragaje ko muri Gicurasi ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 9.2% mu gihe cy’umwaka mu gihe byiyongereyeho 0.5% muri Gicurasi 2025 ugereranyije n’ukwezi kwabanje.

Inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongeraho 3.3%, naho  mu gihe cy’ukwezi byiyongeraho 0.7%, ubwikorezi bwiyongereyeho 3.7% muri uyu mwaka mu gihe muri Gicurasi ugereranyije na Mata bwazamutseho  0.4 %, amaresitora n’amahoteli yiyongeraho 16.6% mu gihe cy’umwaka wose, agira izamuka rya 1.7 % muri Gicurasi ugereranyije na Mata.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *