Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi agura ibikoresho bishya bya gisirikare, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ine mu ntambara n’igihugu cye.
Ni ibikoresho Kinshasa ikomeje kugira, mu gihe inakomeje ibiganiro na AFC/M23 bamaze amezi abiri basinyanye amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika iriya ntambara.
Tshisekedi ku rundi ruhande ngo azi uburyo ibintu bikomeje kuzamba kurubuga rw’intambara; impamvu adashobora kwirengagiza amahitamo ya gisirikare.
Ni Tshisekedi kandi uzi akajagari kari mu ngabo ze, ibyatumye yitabaza abacanshuro b’abanyamahanga ngo bamufashe kuzishyira ku murongo by’umwihariko mu gihe zirwana na M23.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Leta ya RDC yinjiye mu mikoranire n’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko uyu mutwe wamaze kohereza muri Congo Kinshasa abacanshuro bakomoka muri Colombia.
Amakuru avuga ko aba bacanshuro ba Erik Prince uheruka guhurira i New York na Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari bo bari gukoresha za drone z’intambara zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya M23.
Muri RDC kandi haracyari abacanshuro b’abanya-Romania iki gihugu cyari cyaritabaje ngo bagifashe kurwanya M23, n’ubwo hari bamwe muri bagenzi babo bamaze gusubizwa iwabo banyujijwe mu Rwanda.
Byari nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yasize muri Mutarama uyu mwaka M23 yigaruriye Umujyi wa Goma.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko ku kibuga cy’indege cya Kisangani mu ntara ya Tshopo aho bariya bacanshuro bari, hari n’abanya-Türkiye bakoresha drone esheshatu zo mu bwoko bwa Anka Kinshasa yaguze.
Kuri iki kibuga kandi ngo hanaba abandi bacanshuro b’abanya-Afurika y’Epfo; igihugu kigomba guturukamo umubare munini w’amasasu bariya bacanshuro bazajya bakoresha biciye muri Sosiyete ya Paramount Group.
N’ubwo Leta ya RDC ikomeje gushyira imbaraga mu bacanshuro, M23 ku ruhande rwayo na yo ntabwo isinziriye, kuko ikomeje kongera ingabo mu duce dutandukanye igenzura.
Amakuru avuga ko uyu mutwe umaze iminsi winjiza ku bwinshi abasirikare bashya utibagiwe n’ibikoresho bya gisirikare umaze iminsi wohereza muri Kivu y’Amajyepfo.


