Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kisangani Bangoka, giherereye mu birometero 17 uvuye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, ntabwo cyahagaritse ibikorwa byacyo nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe wa AFC/M23 muri weekend nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Ibi bisobanuro byatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare 2026, na Guverineri Paulin Lendongolia Lebabonga ubwo yasuraga ikibuga. Ku bwe, ibikorwa birakomeje nk’uko bisanzwe mu mashami yose y’ikibuga cy’indege, kandi gahunda z’indege zirubahirizwa cyane.
Aya magambo yavuzwe n’Umuyobozi wa Guverinoma y’Intara ya Tshopo akurikira amakuru yiswe ibinyoma yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iki kibuga mpuzamahanga cyafunze.
Umuyobozi w’Intara ya Tshopo yabisobanuye agira ati: “Ndahumuriza abaturage bose ba Tshopo kandi ndabasaba gukomeza kugirira icyizere Perezida wa Repubulika, inzego z’igihugu, cyane cyane abasirikare bacu b’intwari ba FARDC. Ibintu biri mu buryo. Hano, twasenye indege zitagira abaderevu umunani. Bagerageje amarorerwa yabo, ariko turababuza.”

Byongeye kandi, Paulin Lendongolia yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kutizera ibyo yita ibihuha byakwirakwijwe n’umwanzi agerageza guhungabanya ako karere. Yongeyeho ko ingamba zikomeye z’umutekano zafashwe kugira ngo batsinde inyeshyamba.
Kuwa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama, no ku Cyumweru, itariki ya 1 Gashyantare 2026, nibwo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangoka cyagabweho ibitero, AFC/M23 yaje kwigamba ivuga ko yari igamije gusenya ibirindiro by’indege zikoreshwa mu kugaba ibitero ku baturage mu bice igenzura.


