Ikigo cyitiriwe Sendashonga cyikuye mu ihuriro RBB

Ikigo cyitiriwe Seth Sendashonga ( Institut Seth Sendashonga Pour la Citoyennete Democratique, ISCID asbl, cyashyize hanze itangazo kivuga ko cyikuye mu ihuriro nyunguranabitekerezo, RRB.

Kwivana muri RRB nk’uko itangazo BWIZA yabonye rivuga, byatewe n’uko ngo kuva ” Ihuriro RRB ryashingwa mu mezi makeya rishinzwe, byaje kugaragara ko ridashyize imbere mu mikorere yaryo ibiganiro byubaka, ubwumvikane n’ubworoherane hagati y’abarigize.”

Itangazo ryasinywe na Jean Claude Kabagema, uyobora ISCID rivuga ko ” Inama yo kuwa 3 Ukwakira, yasanze ibikorwa bibangamiye ishyirwa mu bikorwa by’imigambi yatumye RRB ishingwa.”

Rivuga ko ariko imiryango idafunze muri ISCID ku bo babona ibintu kimwe.

RRB ni urugaga ruhuriyemo amashyaka n’imiryango ya gisivile, bivuga ko bigamije gushakira umuti ikibazo cy’ubuhunzi mu Banyarwanda. Rwashinzwe muri Gicurasi 2020.

Seth Sendashonga yari minisitiri w’umutekano mu Rwanda. Yaje kwicirwa muri Kenya n’abantu batamenyekanye, bamurashe urufaya kuwa 16 Gicurasi 1998.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *