Ikiguruka kitamenyekanye cyabonetse muri Polonye nyuma y’igitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ,Ingabo za Polonye zatangaje ko ikintu kiguruka mu kirere baketse ko gishobora kuba ari drone, cyinjiye mu kirere cya Polonye, igihugu kiri mu muryango wa NATO, mbere yo kubura muri radar , igihe Uburusiya bwagabaga ibitero bikomeye k’umuturanyi wacyo Ukraine.

Ibitero byinshi byagabwe hakoreshejwe missile n’indege zitagira aba pilote, byibasira ibikorwa remezo by’ingufu za Ukraine, bihitana abantu bane ndetse bituma abayobozi bo muri Ukraine bahagarika umuriro w’ amashanyarazi.

Jenerali Maciej Klisz, umugaba mukuru w’ingabo z’ibikorwa bya Polonye,yabwiye abanyamakuru ko “bishoboka ko barimo guhangana no kwinjiza igikoresho kiguruka mu butaka bwa Polonye, byemejwe nuko sitasiyo eshatu za radiyo zabuze ku mirongo zikoreraho”. ,Yakomeje avuga ko mu busesenguzi bwakorewe muri Polonye bwerekanye ko atari misile hypersonic,cyangwa balistic iyobowe.

Jeneral Maciej yerekanye ko bishobora kuba ari “ ikintu kiguruka kidafite aba pilote.”

Nk’uko Colonel Jacek Goryszewski, umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibikorwa yabitangarije ikinyamakuru Le soir ,yagize ati :“Ikirere nticyatwemereye kwiyumvisha uko ibintu bimeze , mu gihe, twari twiteguye guhagarika iki kintu”.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *