Ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga hakoresheje ikoranabuhanga kigiye gusubiraho

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga kuri telefoni, kuyakura kuri telefoni uyohereza kuri konti ya banki, cyangwa kuyakura kuri konti ya banki uyashyira kuri telefoni (Mobile Banking) kigiye gusubizwaho nyuma y’amezi atatu byari bimaze byaragizwe ubuntu.

Iki kiguzi cyari cyakuweho na BNR mu itangazo ryo kuwa 18 Werurwe 2020 mu rwego rwo gushishikariza abantu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Iri tangazo ryavugaga ko guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ubu buryo bigizwe ubuntu mugihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe, akaba azarangira tariki 22 Kamena 2020 ari nabwo ikiguzi cyari gisanzwe kuri izi serivisi kizatangira kubahirizwa nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda yabitangaje mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa 18 Kamena.

Zimwe muri serivisi zikunze gukoreshwa mu guhererekanya amafaranga harimo guhererekanya amafaranga kuri telefoni (Mobile Money na Airtel Money), gukura amafaranga kuri konti ya banki uyashyira kuri telefoni cyangwa uyakura kuri telefoni uyohereza kuri konti ya banki.

Hari kandi no kwishyura ibicuruzwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile and Virtual POS).

BNR ikomeza gukangurira abantu bose guhitamo gukomeza kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikaba izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa n’ibigo bitanga izi serivisi kugirango inzitizi zigaragaramo zikemuke.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *