Iyo ugerageje kureba mu bitabo bitandukanye bisobanura amagambo mva mahanga bitandukanye usanga ijambo SlayQueen risobanurwa mu buryo butandukanye, hari aho usanga risobanura “abakobwa bakunda ibigezweho kandi bakunda guhabwa kurusha gukora” ahandi ugasanga risobanura “abakobwa bato bazi kwiyitaho mu mamafaranga batavunikiye”
Iyi nyito ‘Slay Queen’ ni ijambo rimaze kumvikana mu matwi ya benshi hano mu Rwanda ryatangiye kugira ubukana mu myaka mike ishize ugereranyije wanahamya ko ritaramara imyaka itanu ryamamaye.
Hari ibintu by’ingezi bihurizwaho n’abantu benshi nk’ibiranga aba slay queen mu buzima bwabo bwa buri munsi. Aha twavuga nko kuba bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane nka Instagram, Snapchat ndetse na Twitter.
Ikindi twavuga nI uko bazwiho gukoresha bimwe mu bice by’imibiri yabo by’ibigurano harimo amabere,amabuno(ayinyuma ndetse no ku mpande). ibi byose bakabikora bagamije kureshya abafite agatubutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ibindi twavuga ni nko kuba bakunze kugaragara mu mudoka zihenze, telefone zigezweho ndetse n’imyambaro idakunze kwigonderwa na benshi. Aba bakobwa ni abanyabirori! Ahari umuziki hose urahabasanga kandi bakarangwa n’imyambarire yihariye akenshi ikundwa kugarukwaho mu mpaka zijanye n’ibikwiriye mu muco nyarwanda wo kwikwiza.
Aba bakobwa kandi ni bo batunze byinshi byiza: amavuta ahumura neza, n’isakoshi, telefoni, imyenda n’ibindi biba bigezweho.
Ubuzima bwabo bwose babukubira mu mafoto asakazwa ku karubanda bakabikora bagamije gukurura abagabo.
Mu Rwanda hari abakobwa bamwe na bamwe babashije kwemera bashize amanga ko ari aba SlayQueen ariko nanone ababyemera ni bake ugereranyije n’ababikora aho usanga abenshi bavuga ko bikorera kugiti cyabo nyamara wamubaza icyo akora akarya iminwa.


