Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyavuze ko mu ipiganwa rya cyamunara hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga, nk’umuti w’amanyanga akunze kugaragara mu gihe hari imitungo igurishwa mu cyamunara. Amwe mu manyanga yakundaga kugaragara nk’uko byakunze kugarukwaho n’urugaga rw’abahesha b’inkiko, arimo ashingiye ku kibazo cy’abakomisiyoneri. Perezida wa ruriya rugaga Me Sebera Nyunga Antoine, avuga ko abakomisiyoneri ngo usanga ari abantu bigaragaza nk’abafite amafaranga kurusha na benshi bagaragara ahabereye cyamunara, nyamara ukamenya abo ari bo ari uko cyamunara yarangiye. Iki kibazo cy’abakomisiyoneri kinashimangirwa n’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi uvuga ko icyo baba bagamije ari uguhombya imitungo yashyizwe mu cyamunara kugira ngo uyigura abihere ruswa. Ati” Abakomisiyoneri baba benshi cyane bakajya inama n’ushaka kwegukana iyo mitungo akabemerera ruswa cyangwa igice cya ruswa, bakumvikana ko nibamara guhombya iyo mitungo muri cyamunara akayibona ku mafaranga make azabaha ruswa ingana nk’uko bayumvikanyeho.” Umuvunyi mukuru asanga mu mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate hagaragaragamo icyuho ku buryo bakomeje kwakira ibibazo by’abaturage bavuga ko imitungo yabo yagurishijwe mu buryo bw’uburinganya ndetse hatangwamo ruswa. Abafite imitungo igurishwa mu cyamunara bo bagaragazaga impungenge z’uko imitungo yabo igurishwa ku mafaranga make, adahuye n’ayo mu igenagaciro. Nk’uwitwa Hakizimana Ildefonse waganiriye n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru ((RBA) avuga hari inzu y’ababyeyi be y’amagorofa 2 yo mu Mujyi wa Gicumbi yagurishijwe mu cyamunara ku mafaranga angana hafi na 1/3 cy’ayo umugenagaciro yari yayibariye kuri miliyoni 105. Yagize ati “Bari baratugurije miliyoni 75 papa arishyura abasigayemo miliyoni 29, menye ko benda kudutereza cya munara mbwira papa kugurisha ishyamba riragurishwa miliyoni 15, dushyira kuri konti miliyoni 5 ariko baranga baragurisha,” Uyu muturage avuga ko n’asagautse batazi irengero ryayo. Ati “Bayigurisha miliyoni 37 amafaranga yasagutse tuyababajije baratubwira ngo yashiriye mu nkiko, hari abantu bitwa aba chercheur baturutse ino aha kigali, iyo bayishyira ku isoko iwacu hari abaturage bafite amafaranga na gerant iyo abimanika kuri banki ko haratezwa iyo nzu abaturage barikwishyura amafranga menshi cyane.” Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku itariki ya 6 Werurwe 2020, uteganya ivugururwa ry’amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate hagamijwe kunoza uburyo busanzwe bukurikizwa mu kugurisha ingwate. Umwanditsi mukuru muri RDB, Richard Kayibanda avuga uko izi mpinduka mu mabwiriza agenga kugurisha ingwate muri cyamunara zizagabanya ibyasaga n’akagambane abagura mu cyamunara bakoreraga imitungo igurishwa. Ati” Aho cyamunara ishobora gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga abantu bagatanga ibiciro banyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo biragabanya kwa kuntu n’abantu babaga bari ku kibuga bakagira ibyo bumvikana ni nde utanga menshi ni nde utanga make, hari n’uburyo abantu bazajya baba bari aho cyamunara ibera bagakoresha amabahasha afunze, ibyo bizagabanya kwakundi agatsiko k’abantu bamwe, bicaara bakumvikana ngo njye ndatanga aya wowe aya.” Kayibanda yakomeje agira ati” hari abantu bajyaga bazamo utazi niba ari abaguzi cyangwa atari abaguzi, ugasanga bishe na cyamunara mu rwego rwo gukumira abo bantu mu mushinga w’amabwiriza mashya harimo ingwate y’ipiganwa, idashobora kurenga 5% by’umutungo ugurishwa mu cyamunara.” Imibare ya RDB igaragaza ko buri cyumweru iki kigo cyandika byibura ingwate 300 z’ababa bagiye gushaka amafaranga muri Banki n’ibigo by’imari, 40 muri izo ngwate zikaba zishyirwa mu cyamunara bitewe n’uko ba nyirazo baba banamiwe kwishyura inguzanyo bahawe.


