Ole Willy uzwi cyane mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye umurimo mushya wo gufasha no gukomeza urubyiruko muri Afurika.
Mu kiganiro yagiranye y’ikinyamakuru rya TUKO cy’iwabo, uyu muramyi yavuze ko yakoze ibikorwa by’ubugiraneza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho yifatanyaga n’abaturage mu byo bakeneye yaba ibifatika ndetse akanababwira ubutumwa bwo bwiza.
Ole Willy yavuze ko nubwo hari ibibazo bikomeye cyane by’umutekano muke n’abimukira benshi muri DRC, yakomeje umurimo we kubera kwizera n’ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa. Yagize ati: “Twahuye n’ibibazo by’ubwikorezi mu kugeza ibiribwa n’imiti ku bantu. Ariko kubera ukwizera, twageze kuri byinshi, nubwo ari bito.”
Akomeza avuga ko ibi bikorwa ari gukora yabitegetswe n’Imana mu rwego rwo guhesha umugisha abatuye isi bari mu bibazo.
Uyu muhanzi yavuze ko ari kwagura ibikorwa bye mu bindi bihugu nka Eswatini, Afurika y’Epfo, Etiyopiya na Zimbabwe, aho azafasha mu gutoza abamisiyoneri bato.
Ati: “Ndashaka gukoresha impano yanjye y’umuziki nk’igikoresho cyo gukiza, kuyobora no guhindura ubuzima by’umwihariko urubyiruko ruherereye mu bibazo bikomeye.”
Kugeza mu mwaka wa 2026, Ole Willy arateganya gukora indirimbo 200 z’Imana, afatanyije n’abahanzi 10 bo mu karere ka Afurika, kugira ngo ahuze ubutumwa bwiza n’umuco.


