Amakoperative yari ari mu Rwanda mu 2005 yavuye kuri 919 agera ku 10,681 mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe imari yayo yikubye inshuro zirenga gato 10 muri icyo, ubu hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bakaba babarizwa muri za koperative.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mutarama 2024 itangaza itangizwa ry’ igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri urwo rwego, Sena yateguye ingendo mu turere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali zigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho y’abanyamuryango n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, igikorwa kigomba gutangira kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 kugeza 19 Mutarama 2024.
Sena yashimye ingamba za Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amakoperative, aho yiyongereye ava kuri 919 mu 2005 agera ku 10,681 mu 2023, n’abanyamuryango 5,234,049.
Ni mu gihe imari shingiro y’amakoperative yose yavuye kuri 7,153,335,000 Frw mu 2005 igera kuri 73,500,775,627 Frw mu 2023.
Biteganyijwe ko muri iki gikorwa abasenateri bazasura amakoperative 60, abiri mu karere harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi, banagenzure uko ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro. Bazaganira kandi n’abayobozi b’amakoperative n’abayobozi ku rwego rw’akarere.


