Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, Dr Frank Habineza yagaragaje ibiri mu migabo n’imigambi ye, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko bayishimiye baniteguye kumuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga.
Hari ku munsi wa 18 wo kwiyamamaza kwe, aho mu karere ka Burera yabwiye abaturage ko ari akarere keza k’ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo.
Yababwiye ko hari byinshi muri aka karere bishobora gukurura ba mukerarugendo ariko bitabyazwa umusaruro ukwiye,birimo ibiyaga,ibiranga amateka y’uRwanda,n’ibindi.
Ngo bituma ba mukerarugendo baje muri ibi bice bigira mu Kinigi,akarere ka Musanze, bakavayo bisubirira i Kigali batabagezeho,ko natorwa ifaranga rituruka ku bukerarugendo bazarikirigita ku bwinshi.
Ku bijyanye n’ubuhinzi,yagize ati” Tuzi ko mufite ibibazo by’ifumbire. Ibyo,kimwe n’iby’imbuto z’indobanure tuzabikemura. Tuzashyiraho inganda zibitunganya byombi, duteze imbere ifumbire y’imborera, imvaruganda itera abantu indwara nka za kanseri,n’izindi, izakurweho”.
Yabasezeranyije n’ibindi birimo kurwanya Ubushomeri,cyane cyane mu rubyiruko, kugaburira abana indyo yuzuye ku ishuri, n’ibindi.
Mu karere ka Musanze, Dr Frank Habineza yasanganijwe ishimwe ry’abaturage baho, ririmo ibyo kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutuma abana babo barya kumanywa ku mashuri, igabanuka ry’umusoro w’ubutaka ukava ku mafaranga 300 ukagera kuri 80, kuba uwishyuye mituweli aba yemerewe kwivuza no kuvuza abe umunsi yayishyuriyeho aho gutegereza ukwezi kose, n’ibindi,nk’uko byagaragajwe na komiseri Mwiseneza JMV, bari batumye.
Mu byifuzo bagaragarije uyu mukandida nk’uko byakomeje bivugwa na komiseri Mwiseneza, harimo icy’inganda zimwe zahombye,zigahagarara kubera imisoro ihanitse, zirimo uruganda rwengaga inzoga yitwa Musanze, rwakoreshaga abakozi barenga 300, bafite imiryango bari batunze,ku buryo nk’abarenga 1000 bari mu mibereho mibi, gereza itazwi ifungirwamo abiswe inzererezi n’indaya, urubyiruko rw’aka karere rwugarijwe n’ubushomeri, n’ibindi.
Ibi byose Dr Frank Habineza yavuze ko bibabaje cyane ariko babifitiye umuti urambye igihe baba bamwicaje mu Rugwiro, bakanatora abadepite be ku bwinshi.
Yababwiye ko abahishiye byinshi byiza azatangira kubagezaho muri Nzeri nibamutora ku wa 15 Nyakanga, abasaba kumugirira icyizere banahereye ku byo yabemereye ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’ubudepite muri 2018, bikabageraho ku kigero cya 70/100.
Nyuma yo kubagezaho imigabo n’imigambi ye, abaganiriye na Bwiza.com ntibazuyaje mu kugaragaza imbamutima zabo.
Uwimpuhwe Shania w’imyaka 19, wo mu karere ka Burera,yagize ati” Yatwemeje pe! Tumukundiye kutubwira ko ari we kuba abana bose barira ku mashuri byaturutseho, kutwizeza ibyo aduhishiye nk’urubyiruko, guteza imbere ubukerarugendo natwe amafaranga abuturukaho akatugeraho,n’ibindi.
Twishimye cyane rwise. Urubyiruko ntituzabura kumutora.”
Habumugisha Placide wo mu karere ka Musanze,we yamushimiye kuzasubiza ibibazo byose yagejejweho, birimo iby’imisoro ihanitse yateye bizinesi zimwe gufunga imiryango, kuzarwanya ubushomeri mu rubyiruko n’ibindi bavugaga ko bibahangayikishije.
Ati’: “Ni ukuri turamukunze kandi tuzabimwereka ku wa 15 Nyakanga, tumutora ku bwinshi kugira ngo azabidukemurire.”
Utu turere twombi ni two dusoje gahunda yo kwiya ya Hon. Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye mu ntara y’amajyaruguru, umunsi wa nyuma we wo kwiyamamaza ukaba uteganijwe kuri uyu wa 6 tariki 13 Nyakanga mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge.


