Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanya n'inzego zitandukanye batangije gahunda yo gusana ibyangirijwe n'ibisasu byavuye muri Goma bahereye ku bikorwaremezo (Amashuri)

Imbamutima z’abakomerekejwe n’ibisasu byaturutse i Goma, Leta yatangiriye gusana ku bikorwaremezo

Bamwe mu batuye akarere ka Rubavu bagizweho ingaruka (Abakomeretse) n’ibisasu n’amabombe byaturutse mu mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wari uhanganiyemo n’igisirikari cya Leta ya Congo FARDC, bagize icyo basaba ku nzitizi bagifite mu kwivuza, mu gihe bashima gahunda ya Leta yo gusaniro no kubakira abo byasenyeye.

Bamwe mu bakomerekejwe n’ibi bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda hagati ya 26-27 Mutarama 2025 bivuye mu mujyi wa Goma baganiriye na BWIZA bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwivuza, aho hari ibitaro bageraho bikabishyuza kandi barabwiwe ko bagomba kuvurirwa ubuntu.

Uwacu Parfait d’Amour, atuye mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari avuga ko akimara kwinjirwamo n’ibisigisigi by’amasasu (Furagumenti) yafashijwe akagezwa ku bitaro bya Gisenyi, yimurirwa ku bitaro bya Ruhengeri aza no gukomezanywa mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Ati “Nyuma yo kuraswa naratabawe njyanwa mu bitaro bya Gisenyi, mpava banyohereje mu bya Ruhengeri nza no koherezwa muri CHUK, kubera Furagumenti zinjiye mu mubiri wanjye, ariko kuri ubu dufite inzitizi ki hari ibitaro tujyamo bakatwishyuza, kuko nanjye muri CHUK byinshi mu byangiyeho narabyishyujwe. Tukaba dusaba Leta kuduha igipapuro kigaragaza ko twarashwe kandi ariyo yatwishingiye ko izatuvuza.”

Kubera izo mpamvu zo kwishyuzwa kwa muganga Uwacu ntiyizera nimba ibyo Leta yasezeranyije abasenyewe n’ibi bisasu n’amabombe izabikora, kuko abona ukwezi gushize nta kirakorerwa abaturage akaba yatunguwe no kubona bahereye ku gusana ibikorwaremezo.

Mu ijambo rye yagize ati “Nzabibara mbibonye.”

Akomeza ashima Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kuko iyo zitabaho asanga abenshi mu batuye akarere ka Rubavu bari kuburira ubuzima muri ibi bihe, kuko uruhande rwa Congo rwarasaga ku Rwanda rwabigambiriye.

Nakure Marie Therese, nawe utuye muri aka kagari ka Mbugangari wanasenyewe n’ibi bisasu avuga ko yanezerejwe no kubona Leta itangiye gusana ibyangirijwe n’ibisasu byavuye i Goma.

Ati “Inzu yanjye yaguweho na bombe, ariko abaturage bakomeje kumba hafi nkabona ko hari abantu baturi hafi, kuva byaba n’ubundi ntitwigeze dutakaza icyizere kuko Leta y’u Rwanda idutekerezaho.”

Icyo ubuyobozi buvuga.

Philippe Habinshuti, Umunyabanga uhoraho muri Minema witabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare, wabereye mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mugangari, Umudugudu w’Abahuje, wibanze ku bikorwa birimo gutangiza imirimo yo gusana ibice by’ishuri UMUBANO IV byangijwe n’ibisasu byarashwe na DRC.

Ati “Nyuma y’amasasu yarashwe imirimo yo gusana yatangiye kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga bisanzwe, no gusanira abaturage basenyewe nabyo, aho bizajya bisanwa bashingiwe kubyangiritse. Leta yababaye hafi abavuzwa baravuzwa kandi n’ababuze ubuzima aribo bari batunze imiryango nayo yuzakomeza kuyiba hafi.”

Ahamya ko Miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gukoreshwa mu gusana ibyumba by’amashuri byangirijwe n’ibi bisasu n’amabombe byavuye i Goma, aho yanaboneyeho guhumuriza abaturage.

Akagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi niko karashwemo ibisasu byinshi, ndetse ni nako kabarurwamo amazu menshi yangirijwe nabyo.

Amazu niyo abarurwa ko 293 n’ibyumba by’amashuri 7 n’ibyo bibarurwa ko byangirijwe bisasu  byaturutse mu mujyi wa Goma.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanya n’inzego zitandukanye batangije gahunda yo gusana ibyangirijwe n’ibisasu byavuye muri Goma bahereye ku bikorwaremezo (Amashuri)
Inzu z’abaturage zaguweho n’ibi bisasu usanga idari ryaravuyemo kubera ubukana byari bifite

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *