field_media_image-918152-AP147329040350

Imbonerakure ziri muri DRC zirashinja Leta y’ ‘Uburundi kutabaha ibyo bumvikanye

Hakomeje kumvikana amakuru avuga ko hashize amezi umunani , Imbonerakure z’ishyaka riri kubutegetsi CNDD zivuga ko zidahembwa nkuko za zasezeranijwe na Leta y’u Burundi, nyuma  y’aho zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gufasha FARDC kurwanya M23.

Imbonerakure zivuga ko zinjijwe mu gisirikare cy’u Burundi basezeranywa amadorari 500 y’Amerika hamwe n’ubufasha bw’ibiribwa. Ikinyamakuru SOS Media cy’i Burundi cyaganiriye n’umusore mu gace ka Buganda aho yakibwiye ati: “Twari dukwiye kwakira aya mafaranga no kugaburirwa, ariko byose nta nakimwe twabonye.”

Mbere yuko bagenda, bivugwa ko izi mbonerakure zamaze iminsi itatu mu myitozo ya gisirikare yihuse mu nkambi.
Imiryango yabo yemerewe indishyi mu gihe bapfuye, ukurikije inkuru nyinshi zituruka mu Burundi nta nurumiya rwahawe imiryango y’imbonerakure zaguye ku rugamba.

Uretse ibyo kandi kuba badahembwa , iyi miryango ntiyemerewe kuririra abana babo baba bapfiriye ku rugamba. Imyaka irarenga itanu irashize, Imbonerakure n’abasirikari b’Abarundi bari muri DRC mu butumwa bwo guhiga imitwe ibiri yitwaje intwaro ikomoka mu Burundi iherereye mu majyepfo ya Kivu, hanyuma guhera mu 2023 izi mbonerakure zinjiye mu mirwano na M23.

Mu gihe Gitega yemera ko hari ingabo z’igihugu cy’Uburundi (FDNB) muri DRC, irahakana ko nta mbonerakure zoherejwe muri Congo, icyakora amakuru aturuka i Burundi aravuga ko imiryango y’abana babo baguye ku rugamba itigeze ibona indishyi.

Abahoze ari abarwanyi basubira mu turere tumaze kwibasirwa n’ubukene n’ubushomeri, bikongerera bwo kuzamuka kw’ubujura no gukorerwa urugomo ku baturage.Mu gihe izi mbonerakure zikomeje gutabaza no gutaka inzara, intambara irarimbanyije hagati yazo n’umutwe wa AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *