Imbuga nkoranyambaga: Biravugwa ko FDLR ishobora kugubwa gitumo mu nama igiye guteranira ahitwa Kazaroho

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko ahitwa Kazaroho muri Makomalehe, Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru hashobora guteranira inama y’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020.

Iyi nama ikaba ije gukemura amakimbirane amaze iminsi arangwa muri uyu mutwe aho bamwe bashinjanya kugambanirana,abandi bagashinjanya gukorana n’uRwanda n’ingabo za Congo. Ikindi kibazo kiri muri uyu mutwe n’ikibazo cy’imikoreshereze y’amafaranga aho buri kwezi winjiza byibuze ibihumbi 30.000$ by’amadorari y’Amerika ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara n’ubusahuzi ariko aka kayabo abarwanyi bato bakaba badashobora kubona nayo kugura bote zo kwambara.

Byitezweko iyi nama iri bwitabirwe n’Umuyobozi wa FOCA, Lt. Gen. Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega na Byiringiro Victor uyobora FDLR.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zishobora kuba zirikwerekeza muri ako gace. N’ubwo bimeze bityo, nta rwego muri izi mpande zombi; FDLR cyangwa FARDC rwari rwemeza aya makuru.

Ikizwi ni uko FDLR iri mu bihe bitoroshye kuva muri Kanama 2019 ubwo FARDC yatangiraga ibitero kuri izi nyeshyamba. Izi nyeshyamba zatakaje abasirikare batari bake; baba abafashwe bakoherezwa mu Rwanda ndetse n’abarashwe bagapfa barimo Gen. Mudacumura Sylivestre.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *