Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ushize, itariki 21 Ugushyingo 2024, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, wumvikanyemo urusaku rw’amasasu rwadutse nyuma y’uko abashinzwe umutekano bageragezaga guta muri yombi uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi, nk’uko abanyamakuru ba Reuters babitangaje ndetse n’imenyesha ryohererejwe abakozi ba Loni.
Amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa moya z’umugoroba ku isaha yaho (1700 GMT) kandi akomeza kumvikana rimwe rimwe isaha irenga mbere yo guceceka, nk’uko abanyamakuru ba Reuters babitangaje.
Umuburo wahawe abakozi b’Umuryango w’Abibumbye i Juba, wabonywe na Reuters, wavugaga ko kurasa bifitanye isano n’ifatwa ry’uwahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSS), usaba abakozi ba Loni kuba bashatse aho bikinga.
Mu ntangiriro z’Ukwakira, Perezida Salva Kiir yirukanye Akol Koor Kuc wari uyoboye NSS kuva igihugu cyigenga mu 2011, ashyiraho inshuti ye magara ngo amusimbure.
Umuvugizi w’ingabo, Maj. Gen. Lul Ruai Koang, yatangaje ko Akol Kuur atigeze atabwa muri yombi kandi ko yagumye iwe mu gihe cyose amasasu yavugaga. Koang yavuze ko ageza ijambo ku banyamakuru kuri uyu wa Gatanu mu masaha akuze nyuma yo kubonana n’abandi bashinzwe umutekano.
Abasesenguzi bavuze ko kwirukanwa kwa Akol Koor byagaragaje kurwanira ubutegetsi mu nzego zo hejuru za guverinoma. Bije nyuma y’ibyumweru guverinoma y’inzibacyuho Kiir ayoboye itangaje ko amatora yari ateganijwe mu Kuboza azasubikwa ku nshuro ya kabiri.


