Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko Imbwa y’umuryango wa Biden, Commander, yimuwe muri White House nyuma yo kurumana.Jill Biden, yatangaje ko kugeza ubu ari wo mwanzuro wafashwe kugirango umutekano urusheho kugenda neza.
Mu cyumweru gishize, iyi mbwa Komanda yarumye umukozi w’ibiro by’ibanga bya White House (Security Service) wayirebereraga.Bibaye ku nshuro ya 11 imbwa iruma umuzamu mu kigo cya White House cyangwa mu rugo rw’umuryango i Delaware.
Kuri uyu wa gatatu, umuvugizi Elizabeth Alexander yagize ati: “Perezida na Madamu we bitaye cyane ku mutekano w’abakorera muri White House ndetse n’ababarinda buri munsi.ni muri ubwo buryo twahisemo kwimura iyi mbwa ngo idakomeza guhungabanya umutekano”.
Bakomeje gushimira kwihangana n’inkunga by’inzego z’ibanga z’Amerika ndetse n’ababigizemo uruhare bose, kuko bakomeje gukora binyuze mu gushaka ibisubizo.
Ibi akaba yabitangaje ku rubuga rwa interineti, agira ati:“ Komanda ntabwo iri mu kigo cya White House mu gihe hasuzumwa intambwe ikurikira . ” Ntibiramenyekana ho iyi mbwa yaba yerekejwe, niba izagaruka cyangwa.