Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yategetse ko inkunga n’umusanzu iki gihugu gishyira mu Muryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bihagarara. Ibi byatera impagarara ku bihugu bituye Isi cyane cyane ibikennye n’ibyugarijwe n’ibyago bitewe n’uko iki gihangange mu bihugu gisa n’aho ari cyo gihatse uyu muryango.
Guhagarika iyi nkunga [bibanza kwemezwa cyangwa bikavuguruzwa n’inteko ishinga amategeko] byatewe n’impamvu ebyiri nyamukuru; politiki ndetse n’ubuzima bw’Abanyamerika.
Ku mpamvu ya mbere, ntihaciye kabiri Perezida Donald Trump yinubira uburyo Amerika ishora akayabo k’amafaranga muri WHO, yamara ikajya gukorera ku mabwiriza y’u Bushinwa butanga 1/10 cy’inkunga n’umusanzu Amerika iwuha. Amagambo y’uyu Mukuru w’Igihugu aherutse gushyira kuri Twitter yagaragaje ko: “WHO idakora inshingano zayo neza” cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, ku buryo cyayishyize mu kaga.
Impamvu ya kabiri, Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abantu benshi banduye Covid-19 ndetse kikaba ari cyo gifite umubare munini w’abishwe nacyo. Ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abapfa ku munsi kuko bigeze kurenga 2000, ibintu bitigeze bibaho mbere. Umwanzuro wa Trump ugaragaza na none ko igihugu cye gishaka kwita ku baturage bacyo kuruta kureba ku bo ku ruhande.
Amahanga yahura n’akaga mu gihe Amerika yaba ihagaritse iyi nkunga
WHO nk’ishami rya ONU, ni umuryango mugari ugizwe kandi ufasha ibihugu byinshi mu nzego z’ubuzima, ukenera imbaraga nyinshi mu bihe by’ibyorezo nk’ibi. Guhagarika inkunga kw’Amerika kwagira ingaruka kuri ibi bihugu cyane nk’ibifite ubushobozi buke, bidashobora kwirwanaho mu bihe bikomeye.
WHO itanga ubufasha mu buryo butandukanye nko gutanga imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu bihugu byugarijwe n’ibyago (intambara, amapfa, Ibiza,..) ndetse n’ibikennye, gushyigikira gahunda z’ubuzima no guhangana n’indwara zitandukanye zirimo ibyorezo. Ibi byose ibikesha uruhare runini rw’umusanzu utangwa n’ibihugu nk’Amerika, u Bushinwa, u Buyapani n’u Budage.
Ikinyamakuru Fox News gisobanura ko ingengo y’imari ya WHO itegurwa mu myaka ibiri, ibihugu bitanga nabyo bitanga umusanzu mu myaka ibiri. Mu mwaka umwe, uyu muryango ukusanya miliyari 4.5 z’amadolari y’Amerika.
Muri Werurwe, WHO yavuze ko muri ibi bihe, ikeneye amafaranga miliyoni 675 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ihangane n’iki cyorezo, bisobanuye ko ishobora kubura inkunga y’Amerika million 400$ cyangwa ikarenga 15% by’inkunga yose isanzwe itanga, ishyizwe mu mpuzandengo.
Inkunga y’Amerika kuri WHO mu myaka 10 ishize
Mu 2020, Amerika n’u Bushinwa byari byamaze gutanga umusanzu wabyo w’ibanze. Amerika yari yatanze $57,883,460, yizeza WHO ko Werurwe 2020 izarangira imaze gutanga $257,570,000. U Bushinwa bwo bwamaze gutanga $28,719,905 muri uyu mwaka.
Kuva mu 2010 kugeza mu 2019, Amerika yari imaze guha WHO inkunga irenga miliyari 3 z’amadolari ($3,484,120,251). Igizwe n’umusanzu yasabwaga gutanga ndetse n’inkunga yatanze ku bushake (ishingira ku musaruro mbumbe w’igihugu) kandi ni yo nyinshi.
Mu 2017 ni bwo iki gihugu cyatanze inkunga nyinshi kurusha indi myaka yose, ingana na miliyoni z’amadolari zirenga 515 ( $515,077,967). Iyi nkunga yari ku kigero cya 40% cy’igiteranyo ibindi bihugu byose byatanze.
Inkunga y’Amerika kuri WHO kuva mu 2010 kugeza mu 2019:
- 2010: $246,424,386
- 2011: $193,498,618
- 2012: $210,324,745
- 2013: $209,336,966
- 2014: $361,350,163
- 2015: $433,575,806
- 2016: $467,726,419
- 2017: $515,077,927
- 2018: $392,927,760
- 2019: $453,857,276

N’ubwo icyemezo cya Donald Trump kiramutse cyemewe n’Inteko ishinga amategeko kidashobora gusenya WHO cyangwa se ngo gihagarike bimwe mu bikorwa by’ingenzi uyu muryango, biragaragaza ihungabana rikomeye ryabyo, rizagira ingaruka ku bihugu bikeneye ubufasha cyane.
Umunyamabanga Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom mu nkuru ya Reuters yo ku wa 13 Mata 2020 yari yavuze ko n’ubwo Donald Trump anenga imikorere y’uyu muryango, atazahagarika inkunga n’umusanzu w’igihugu cye bitewe n’ikiganiro baherutse kugirana kuri telefone.
Dr. Tedros ati: “Icyo nzi ni uko afite umutima wo gufasha ndetse nizeye ko umusanzu wabo kuri WHO uzakomeza. Umubano dufitenye ni mwiza.”


