Ibihugu byitabiriye imikino ya La Francophonie muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye kwinubira ahantu byakiriwe ndetse n’imyiteguro yakozwe n’iki gihugu kugirango izagende neza, nyuma y’aho ibihugu bimwe byanze kuyitabira ibindi bikagabanya umubare w’abagombaga kubihagararira .
Umwe mu bayoboye abakinnyi baturutse muri Burkina Faso, Coach Seydou Yacknaba, yabwiye itangazamakuru ko bakiriwe neza ariko bageze aho bagomba kuba n’aho kwitoreza barumirwa.
Uyu yagize ati: “Tugezeyo, twakiriwe neza. Twarishimye ariko tugeze [aho turara] twabonye ko bitoroshye. Bwa mbere, aho tugomba gucumbikirwa nta mazi yo kwiyuhagira. Urabona ko bigoye gukora urugendo, wahagera nta mazi yo kwiyuhagira. Birababaje cyane. Ndetse no no kugarura ubuyanja biragoye, ”
Usibye kuba nta mazi aho bacumbitse, uyu yavuze ko nta n’ibigo by’ubuvuzi byateganyijwe, ndetse n’aho bakorera imyitozo hadatunganyijwe.
Uyu mutoza w’ikipe ya Burkina Faso avuga ko kubera ko nta mazi, bigoye no gukoresha umusarani kandi, ibyumba by’imyitozo bidateguye kuko byuzuyemo ibikoresho byinshi by’ubwubatsi.
Imikino ya Francophonie izaba iba ku nshuro ya 9 ikabera i Kinshasa, izatangira kuva ku itariki 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama. Ibihugu bimwe byamaze kohereza ababihagarariye nka Togo, du Niger, du Burkina-Faso, Congo-Brazzaville, Bénin naTchad. Ku rundi ruhande, leta za Ottawa na Quebec zo muri Canada zanze kwitabira iyi mikino ahanini ku mpamvu z’umutekano.


