Umutwe ukomeye ukorera muri Libani witwa Hezbollah wavuze kuri uyu wa Gatanu ko warashe ibisasu bya roketi ku butaka bwo mu karere ka Golan Heights kigaruriwe na Israel kuva mu 1967, nyuma y’ibitero by’indege bya Israel mu majyepfo ya Libani.
Hezbollah yagize iti: “Mu rwego rwo gusubiza ibitero by’indege bya Israel, Resistance ya kislam yateye ibisasu bya roketi nyinshi mu gace kegereye ibirindiro by’ingabo z’Abisiraheli mu gace k’imirima ka Shebaa.”
Umunyamakuru wa AFP mu majyepfo ya Libani yavuze ko yumvise ibisasu byinshi kandi abona umwotsi uzamuka uva mu gace katavugwaho rumwe ka Shebaa.
Nyuma gato yo kwigamba ibyo bitero kwa Hezbollah, Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero byo kwihorera kuri Libani ku munsi wa kabiri wikurikiranya.
“Ingabo za Israel zirimo gukubita ahaterewe ibisasu bya roketi muri Libani”, ibi ni ibikubiye mu itangazo ry’igisirikare cya Israel nyuma y’igihe gito ibisasu birenga 10 byoherejwe mu cyerekezo cy’iki gihugu, harimo n’ibyinshi byashwanyujwe bikiri mu kirere nk’uko ingabo za Israel zibitangaza.
Ku wa kane, ingabo zirwanira mu kirere za Israel zavuze ko ari zo zagize uruhare mu bitero by’indege bya mbere nyuma y’imyaka myinshi ku butaka bwa Libani, zivuga ko zasubizaga ibitero bya roketi byaturutse mu majyepfo y’igihugu cy’abaturanyi bigana mu majyaruguru ya Israel.
Ubusanzwe indege za Israel zikunze kurasa ku birindiro bya Hamas muri Gaza no mu gihugu cya Syria, aho zibasira ibirindiro by’inyeshyamba ziterwa inkunga na Iran, ariko zaherukaga kurasa muri Libani mu 2014 nk’uko byemezwa na AFP.
Kuva intambara yo mu 2006 hagati ya Israel na Hezbollah yarangira kandi, ingabo zirwanira mu kirere za Israel ntizigeze zibasira ibirindiro bya Hezbollah mu majyepfo ya Libani.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


