Abantu batatu baguye mu mirwano mishya yasakiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo umusirikare umwe wa FARDC ndetse n’abasivile babiri.
Ku ruhande rwa Wazalendo, amakuru avuga ko iziyita Lunyuki ikigo zabagamo cyatwitswe.
Umukozi wa Sosiyete Sivile yo muri Uvira, André Byadunia, yavuze kandi ko ku ruhande rwa Wazalendo hari umurwanyi umwe wakomeretse.
Intandaro y’iyi mirwano mishya ntabwo iramenyekana.
Impande zombi zongeye gusubiranamo mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri muri Uvira hari agahenge.
Ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye iheruka kubera muri uyu mujyi aho abarwanyi ba Wazalendo bamaganaga Gen. Olivier Gasita wari wawujemo nyuma yo kugirwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi w’akarere ka gisirikare ka 33.


