FB_IMG_1744575951482

Imirwano yahuje AFC/M23 na Wazalendo i Kivuye

Byibuze umuntu umwe yapfuye undi arakomereka bikabije mu mirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwewa ACNDH.  Iyi mirwano yabereye kuwa Gatatu, itariki 26 Ugushyingo 2025, ahitwa Kivuye, muri Gurupoma ya Bashali Moko, Teritwari ya Masisi.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima muri ako gace, avuga ko ari umusore w’imyaka 20 wafashwe n’isasu mu Ntambwe nkeya uvuye ku kigo nderabuzima cyaho, aho yapfiriye azize ibikomere.

Umuntu wa Kabiri ni umugore waho, wakomerekejwe n’intwaro gakondo atemwe n’inyeshyamba nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.

Yajyanwe kuri icyo kigo nderabuzima ngo yitabweho n’abaganga byihuse, nyuma yoherezwa ku Bitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Mweso.

Muri iyo mirwano, ibintu byinshi by’agaciro by’abaturage  byasahuwe n’izi nyeshyamba za ACNDH. Bivugwa ko itumanaho ryose ryari ryaciwe muri ako gace rigaruka nyuma y’amasaha macye.

Ituze ry’agateganyo ryagarutse muri icyo gice, kikigenzurwa na AFC/M23, ariko gikomeje kugarizwa n’inyeshyamba za Wazalendo.

Mu byumweru bicye bishize, bivugwa ko igitero cy’izi nyeshyamba za ACNDH muri icyo gice cyahitanye abantu benshi abanda barakomereka bikabije.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *